skol
fortebet

Kenya :Perezida Ruto yasubije abamaze iminsi bibaza ku kunanuka kwe

Yanditswe: Monday 15, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko kuba amaze iminsi bigaragara ko yatakaje ibiro byatewe n’amahitamo yagize yo kunanuka nyuma yo kubona ko yavuye mu bikorwa byo kwiyamamaza yarabyibushye cyane.

Sponsored Ad

Ikibazo cyo gutakaza ibiro kwa Perezida Ruto ni kimwe mu byari bimaze iminsi bigarukwaho n’Abanya-Kenya cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Abenshi bagaragazaga ko kuva uyu mugabo yajya ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu agenda ananuka.

Mu kiganiro Perezida Ruto yaraye agiranye n’itangazamakuru, ntiyahakanye ibyo kunanuka kwe, ahubwo yavuze ko ari amahitamo yagize nyuma yo kubona ko igihe cy’amatora cyarangiye yarabyibushye.

Ati “ Navuga ko nari mfite umubiri n’imirire nari menyereye mu gihe kiri hagati y’umwaka umwe n’igice n’ibiri ishize. Twatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza kandi murabizi ko iyo umuntu afite amatora aba ari ku gitutu cyinshi, rimwe na rimwe iki gitutu kigera no mu mirire.”

“Usanga akenshi ufite ibintu byo gukora kandi nta mwanya w’imyitozo ngororamubiri, rimwe na rimwe ugasanga uri kurya cyane kuko uba utazi igihe uri bwongere kurira.”

Perezida Ruto yavuze ko nyuma yo gutsinda amatora yafashe umwanzuro wo kongera gutakaza ibiro.

Ati “Nafashe umwanzuro wo kugabanya ibiro, nshuti yanjye urabizi ko mfite akazi kenshi kantegereje, ku bw’ibyo ugomba guhora witeguye kugira ngo ibintu bigenda uko wabiteganyije.”

Nubwo Perezida Ruto ashimangira koko ko yananutse ntiyigeze atangaza umubare w’ibiro yatakaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa