Umukuru w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta, yabwiye icyegera cye, William Ruto, kwegura kubera kutumvikana kwiyongereye hagati yabo mbere y’amatora ateganijwe mu mpeshyi , mu kwezi kwa munani(Kanama)2022.

Perzida Kenyatta ashinja uyu bahoze bafatanije urugamba rwa politike, kuba adakora ibikwiye ngo afashe Kenya kwikura mu ngorane z’ubukungu, zirimo no guhenda k’ubuzima.
Abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ,icyegera cya Prezida cyavuze ko leta imaza imyaka ibiri idahurira mu nama, anasa n’uvuga ko yakumiriwe.
William Ruto ariko aragerageza gusimbura Uhuru Kenyatta, byitezwe ko ava ku butegetsi nyuma y’uko manda ye yakabiri iri kurangira.
Icyakora umukuru w’igihugu cya Kenya yashyigikiye uwo bahoze ari abakeba, umunye-politike ubirambiyemo utavuga rumwe na leta, Raila Odinga.
Hari impungenge z’uko ubukeba bwa politike bushobora gutuma haduka imvururu mu gihe cy’amatora yegereje.
Amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya akunze kurangwa n’imvururu,aho abantu batari bake bakunze kuhasiga ubuzima.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *