skol
fortebet

Kenya:Raila Odinga yikuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2017

Sponsored Ad

Raila Odinga wari uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, NASA yikuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yagombaga kuzasubirwamo kuwa 26 Ukwakira 2017.
Ibi bije nyuma y’aho Perezida Uhuru Kenyata abivugiye Mombasa ko yakiriye neza icyifuzo cya Raila Odinga cyo gukuramo kanditatire ye "Niba abo duhanganye badashaka amatora aciye mu mucyo bagomba kuva mu nzira kugirango igihugu gikomeze gutera imbere."
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira, Odinga yatangaje ko n’uwo (...)

Sponsored Ad

Raila Odinga wari uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, NASA yikuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yagombaga kuzasubirwamo kuwa 26 Ukwakira 2017.

Ibi bije nyuma y’aho Perezida Uhuru Kenyata abivugiye Mombasa ko yakiriye neza icyifuzo cya Raila Odinga cyo gukuramo kanditatire ye "Niba abo duhanganye badashaka amatora aciye mu mucyo bagomba kuva mu nzira kugirango igihugu gikomeze gutera imbere."

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira, Odinga yatangaje ko n’uwo biyamamaza hamwe, Kolonzo Musyoka batazitabira itora rya Perezida wa Kenya.

Yabwiye itangazamakuru ko yakomeje gusaba ko Abagize Komisiyo y’Amatora bahinduka ariko ngo kugeza n’ubu byaranze, avuga ko nta cyizere ko bizakorwa.

Ati “Twabonye ko nta bushake bugaragara ku ruhande rwa IEBC [Komisiyo yigenga ishinzwe amatora] bukumira uburiganya mu matora nkuko byagaragaye mbere.”

Arongera ati “Tumaze gusuzuma uruhande rwacu ku matora ateganyijwe , tumaze no kureba ku nyungu z’abaturage bose ba Kenya, akarere n’isi muri rusange, tubonye ko ibyiza ari uko Nasa yavana kandidatire muri aya matora."

Yashinje IEBC (Independent Electoral and Boundaries Commission) kuba nta mpinduka igaragaza zazatuma amatora aba mu mucyo.

Mu gitondo Odinga yari yabwiye Ikinyamakuru Citizen ko abamushyigikiye barimo kugurwa mu gihe hari abazwi cyane barimo Isaac Ruto, Paul Otuoma, Moses Akaranga, Yusuf Chanzu, Hassan Omar bamaze kuva muri NASA bakajya muri Jubilee.

NairobiNews yanditse ko Raila Odinga yatangaje ko yahisemo kuvana Candidature ye mu matora yaburaga ibyumweru bibiri gusa ngo asubirwemo ndetse na Kalonzo Musyoko wamufashaga nawe arabyemeza.

Kuwa 8 kanama 2017 muri Kenya habaye amatora ya perezida wa Repubulika, aya matora yakurikiwe n’imvururu kubera kutemera ibyavuye mu matora ku ruhande rwa Raila Odinga watsinzwe muri aya matora.

Ibitekerezo

  • Abonye atazoba mû mucyo ni byiza kuvamwo kare mbega Kenyata azoca ahiganwa. Nande?afrika we!

    Ibi bigabo byose bireba nabi

    Ibi bigabo byose bireba nabi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa