skol
fortebet

Kenya: Raila Odinga yiyemeje gufata hasi no hejuru ibyavuye mu matora bigateshwa agaciro

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Raila Odinga wari uhanganye na William Ruto mu matora ya Perezida muri Kenya,yamaganye ibyayavuyemo yiyemeza kugana inkiko.
Ku munsi w’ejo nibwo hatangajwe ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya yabaye mu cyumweru gishize.
Komisiyo y’amatora yemeje ko William Ruto w’imyaka 55 ariwe watorewe kuba Perezida wa Gatanu wa Kenya atsindiye ku majwi 50.49% naho Raila Odinga bari bahanganye agira 48.85%.
Icyakora,Raila Odinga wari wamenye ko arakubitwa inshuro,ntiyigeze agera kuri Bomas of (...)

Sponsored Ad

Raila Odinga wari uhanganye na William Ruto mu matora ya Perezida muri Kenya,yamaganye ibyayavuyemo yiyemeza kugana inkiko.

Ku munsi w’ejo nibwo hatangajwe ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya yabaye mu cyumweru gishize.

Komisiyo y’amatora yemeje ko William Ruto w’imyaka 55 ariwe watorewe kuba Perezida wa Gatanu wa Kenya atsindiye ku majwi 50.49% naho Raila Odinga bari bahanganye agira 48.85%.

Icyakora,Raila Odinga wari wamenye ko arakubitwa inshuro,ntiyigeze agera kuri Bomas of Kenya ahatangarijwe amajwi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri,Raila Odinga yavuze ko azaca mu nzira zose zemewe n’amategeko kugira ngo ibyavuye mu matora bibe imfabusa.

Yagize ati "Tuzakora ibishoboka byose ngo ubutabera butangwe.Tuzakoresha uburyo bwose bwemewe n’amategeko kugira ngo amatora aseswe."

Yavuze ko ijanisha ry’amajwi yatanzwe ku bakandida Perezida bane biyamamaje angana na 99,99% bityo iki ari gihamya y’uko amajwi yibwe.

Ku nshuro ya mbere kuva umuyobozi wa IEBC atangaje ibyavuye mu matora ya perezida,umukandida w’ishyaka rya Azimio la Umoja, yavuze ko Bwana Chebukati yirengagije Itegeko Nshinga agatangaza ibyavuye mu matora mu buryo budakwiriye.

Yavuze kandi ko uyu muyobozi wa Komisiyo y’amatora ari we muntu wenyine wameje amajwi ya perezida akayamenyesha abandi bakomiseri bakorana ndetse ngo ntihigeze haba ibiganiro byo kwiga ku majwi.

Yagize ati "Umuyobozi wa IEBC yirengagije Itegeko Nshinga… Azimio yamaganye ibyavuye mu matora ya perezida byatangajwe na Bwana Chebukati".

Bwana Odinga yasabye kandi abamushyigikiye kubungabunga amahoro n’’umutuzo mu gihe ishyaka riri gukurikiza inzira zemewe n’itegeko nshinga kugira ngo hateshwe agaciro amajwi yatangajwe na Bwana Chebukati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa