skol
fortebet

Kenya: Umupolisi wari ukuriye igikorwa cyo kohereza abapolisi b’iki gihugu muri Haiti yapfiriye muri USA

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ofisiye wa Kenya, Walter Nyamato, wari ugize itsinda ryateguriraga i Washington D.C gahunda yo kohereza abapolisi muri Haiti, yasanzwe mu cyumba cya hoteli yapfuye.

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko Walter yapfuye tariki ya 13 Gashyantare 2024, amakuru yemezwa na Polisi yo muri Amerika kuri uyu wa 15 Gashyantare.

Nyamato yari kumwe n’abandi bofisiye boherejwe na Kenya mu nama bahuriyemo n’abaturutse muri Haiti kugira ngo bategure amasezerano y’ubufatanye bujyanye n’iyi gahunda.

Ibi biganiro biri kubaho nyuma y’aho mu mwaka ushize, Perezida William Ruto wa Kenya yafashe icyemezo cy’uko igihugu cye kizohereza abapolisi 1000 muri Haiti, kugira ngo batange ubufasha mu guhangana n’amabandi yabohoje umurwa mukuru, Port-au-Prince.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’aho abayobozi bo muri Haiti n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, bagaragaje ko umutekano wo muri iki gihugu wahungabanyijwe bikomeye n’amabandi yarushije imbaraga inzego za Leta.

Urukiko Rukuru rwa Kenya, nyuma yo kuburanisha ikirego cyatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Ruto, muri Mutarama 2024 rwatesheje agaciro iyi gahunda, rusobanura ko Itegeko Nshinga ritemera ko abatari abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro mu mahanga.

Perezida Ruto umaze igihe ashinja bamwe mu bacamanza kwimika ruswa, yatangaje ko iki cyemezo cy’urukiko kitazamubuza kohereza abapolisi muri Haiti.

Ibi biganiro byabereye i Washington D.C kuko Amerika yiyemeje gutanga ubufasha Kenya yakenera kugira ngo izashyire mu bikorwa gahunda yayo kuri Haiti. Amerika yanatanze inkunga ya miliyoni 200 z’amadolari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa