skol
fortebet

Kenya:Urugendo rwa Gachagua nka Visi-Perezida wa Kenya rwageze ku iherezo

Yanditswe: Friday 01, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Icyizere cya Rigathi Gachagua cyo gukomeza kuba Visi-Perezida wa Kenya cyamaze kuyoyoka burundu, nyuma y’uko Urukiko Rukuru muri iki gihugu ku wa Kane rwakuyeho icyemezo ruvanyeho icyemezo rwari rwarafashe cyo gukumira irahira rya Prof. Kithure Kindiki ugomba kumusimbura.

Sponsored Ad

Ku wa 17 Ukwakira ni bwo Sena ya Kenya yahaye umugisha icyemezo cyo kweguza Gachagua cyaherukaga gufatwa n’abadepite bo muri kiriya gihugu.

Nyuma y’umunsi umwe, Perezida William Ruto yahise ashyiraho Prof. Kindiki nka Visi-Perezida mushya.

Abadepite bahise baha umugisha ishyirwaho ry’uyu mugabo, gusa Urukiko Rukuru ruza kuryitambika nyuma yo kwitabazwa na Gachagua.

Ku wa Kane ni bwo abacamanza bo mu Rukiko Rukuru bemeje ko Prof Kindiki arahira nka Visi-Perezida mushya wa Kenya, bijyanye no kuba Kenya ikeneye Visi-Perezida.

Umwanzuro rwafashe ku wa Kane uvuga ko “urukiko rusanga igihugu kidakwiye gukomeza kubaho kidafite Visi-Perezida, bityo urukiko ruri ku ruhande rw’Itegekonshinga riteganya ko agomba gukomeza kubaho.”

Urukiko icyakora rwahaye Gachagua amahirwe yo kujurira.

Nyuma y’uyu mwanzuro gahunda yo kurahiza Prof. Kindiki yahise isohorwa mu igazeti ya Leta.

Rigathi Gachagua yegujwe mu gihe yashinjwaga ibyaha 11 birimo gusuzugura Perezida William Samoei Ruto, irondamoko no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite.

Mu minsi ishize mu kiganiro yahaye itangazamakuru yashinje Perezida William Ruto kumugambanira, ku buryo ngo yanagerageje kumwivugana akoresheje amarozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa