skol

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko amajwi yavuye ku biro 14 by’itora asubirwamo byihuse

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwasohoye icyemezo gitegeka kongera kubara ibyavuye mu matora ya Perezida ku biro 14 by’itora.
Muri iki cyemezo, SCOK yavuze ko udusanduku tw’amatora two ku biro 14 by’itora dufungurwa kugira ngo tugenzurwe kandi hongere kubarwa amajwi mu masaha 48.
Komisiyo ishinzwe amatora ya [IEBC] yahawe guhera saa munani z’umugoroba zo ku wa kabiri, 30 Kanama kugeza ku iyo saha Ku wa kane, 1 Nzeri 2022, kuba yarangije ako kazi.
Byongeye kandi, SCOK yategetse IEBC (…)

Byongeye kandi, SCOK yategetse IEBC gushyikiriza Urukiko n’amashyaka udusanduku twose two kuri ibyo biro by’itora kugira ngo bigenzurwe,kugira ngo harebwe ko hatabayemo ubujura

Ibi biro by’itora birimo ibya Nandi Hills n’ishuri ribanza rya Sinendeti i Nandi,Belgut, Kapsuser,ku Ishuri ribanza rya Chepkutum ryo mu Ntara ya Kericho; Ibiro by’itora bya Jomvi, Mikindani n’ibyo kuri Minisiteri y’ibigega by’amazi mu Ntara ya Mombasa.

Ahandi ni Mvita, Majengo na Mvita Primary Schools mu Ntara ya Mombasa; Tinderet CONMO, mu Ntara ya Nandi; Jarok, Gathanji na Kiheo Primary mu Ntara ya Nyandarua.

Urukiko rwavuze ko buri shyak rigomba kohereza abarihagarariye muri iri suzuma ndetse n’abayobozi barwo baruhagarariye.

SCOK yasubije icyifuzo cyatanzwe n’umukandida Perezida wa Azimio, Raila Odinga na mugenzi we Martha Karua,bamaganye instinzi ya Perezida watowe na William Ruto rugikubita.

Byongeye kandi, IEBC yasabwe gutanga Ifishi zose zo mu bwoko bwa 32A zikoreshwa mu buryo gakondo mu matora hagamijwe kwemeza abatoye.

Hasabwe kandi raporo yuzuye y’abiyandikishije kuri lisiti y’itora,ikoranabuhanga ryakoreshejwe n’ibindi.

Ikigaragara nuko ikirego cya Raila Odinga wamaganye ibyavuye mu matora gishobora kugira ishingiro kuko ibyasabwe byiyongeraho ko hari abakomiseri 4 bo muri IEBC bitandukanyije na Perezida wabo Chebukati mbere gato yo gutangaza ibyavuye mu matora.

Bigenze gutya,ibyavuye mu matora yo kuwa 9 Kanama,byasubirwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa