Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ibirego bya William Ruto
Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022
Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwanze ibirego bibiri bya Perezida watowe,William Ruto bijyanye n’ubugenzuzi bwakozwe mu gutesha agaciro intsinzi ye.
Urukiko rw’Ikirenga rwanze icyifuzo cya Ruto cyo guhagarika Umuryango w’amategeko muri Kenya - LSK kwinjira mu rubanza rwo gutesha agaciro ibyavuye mu matora ya perezida aho imbanzirizarubanza iteganyijwe kuri uyu wa kabiri, 30 Kanama.
Yavuze ko LSK ishobora kubogama kubera ko Madamu Martha Karua wari ushikiye Azimio ndetse wari no kuba Visi (…)
Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwanze ibirego bibiri bya Perezida watowe,William Ruto bijyanye n’ubugenzuzi bwakozwe mu gutesha agaciro intsinzi ye.
Urukiko rw’Ikirenga rwanze icyifuzo cya Ruto cyo guhagarika Umuryango w’amategeko muri Kenya - LSK kwinjira mu rubanza rwo gutesha agaciro ibyavuye mu matora ya perezida aho imbanzirizarubanza iteganyijwe kuri uyu wa kabiri, 30 Kanama.
Yavuze ko LSK ishobora kubogama kubera ko Madamu Martha Karua wari ushikiye Azimio ndetse wari no kuba Visi Perezida wa Odinga iyo atsinda, ari umunyamuryango
wawo kandi yahoze ayobora uwo muryango.
LSK iyobowe na Erik Theuri wasimbuye umunyamategeko Nelson Havi, yari yatanze icyifuzo cyo kwemererwa kwinjira muri ubu bugenzuzi [petition] nk’umujyanama utabogamye (amicus curiae), inemeza ko ifite ubuhanga bwo gufasha urukiko rukuru mu gihugu gutanga urubanza rutabereye.
Mu kindi kirego, abinyujije mu itsinda rye ry’abanyamategeko,William Ruto yamaganye impapuro zemeza zatanzwe n’abakomiseri ba IEBC. Umuyobozi wa Alliance Kenya Kwanza yifuzaga ko impapuro zabo ziteshwa agaciro.
Abakomiseri bavuzwe mu nyandiko yatanze harimo, Juliana Cherera, Francis Wanderi, Irene Masit, Justus Nyang’aya, Boya Molu na Abdi Guliye.
Icyakora, urukiko rwisumbuye rwanze icyifuzo cye bivuze ko ibyemezo byabo byakirwa.
Ruto yari yavuze ko impapuro zatanzwe n’abo bakomiseri zatanze icyifuzo cy’uko amatora yasubirwamo kandi bagakwiriye gushyigikira intsinzi ye.
Mu nyandiko zabo, abo bakomiseri bane bivumbuye ku munsi wo gutangaza ibyavuye mu matora barimo Cherera, Masit, Wanderi na Nyang’aya bavuze ko amatora ya perezida yo ku ya 9 Kanama atabaye mu mucyo.
Bavuze ko umuyobozi wa komisiyo Ishinzwe amatora,Wafula Chebukati yabashyize ku ruhande maze atangaza ko Ruto ari Perezida watowe atagenzuye ibyavuyemo.
Chebukati, mu nyandiko ye, yashyigikiye IEBC, avuga ko iki kigo cyayoboye amatora ya Perezida mu buryo buboneye kandi bwizewe. Icyakora, yashinje bamwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma, barimo n’umujyanama mu by’umutekano w’igihugu, gushaka kugerageza gutesha agaciro ubushake bw’abaturage.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *