Kenya: Uwari Visi perezida arashinja Ruto gukorana na M23 na RSF yo muri Sudani
Yanditswe: Wednesday 09, Apr 2025

Uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yavuze ko ubuyobozi bwa Perezida William Ruto ari “guverinoma y’ubucuruzi,” ayishinja amakosa ya diplomasi no kungukira mu makimbirane yo mu karere akorana n’imitwe nka M23, RSF ndetse no kwivanga mu bibazo bya Sudani y’Epfo.
Mu kiganiro cyeruye yagiranye na KTN News mu ijoro ryo ku wa Mbere, Gachagua yavuze ko Ruto yagiye agirana imikoranire n’imitwe irwana ubutegetsi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko muri Sudani y’Epfo.
Yashinje Umukuru w’igihugu kuba yarateje amakimbirane akomeje kubera muri Sudani binyuze mu bikorwa bivugwa ko bifitanye isano n’ubucuruzi agirana na Mohamed Hamdan Dagalo bakunze kwita Hemedti, Umuyobozi w’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).
Gachagua yagize ati: “Ku mpfu ziri kugaragara muri Sudani, Komanda wa nyawe wa RSF ntabwo ari Hemedti, ni William Ruto… kuko kugira ngo umutwe ukore neza, ukenera amafaranga.”
Uwahoze ari visi perezida wirukanwe mu mwaka ushize ku nshingano ze, yakomeje avuga ko Ruto yagiranye amasezerano ya zahabu na Hemedti mu 2023 kandi ku giti cye yagize uruhare mu kumworohereza mu rwego rwa diplomasi.
Ati: “Mu 2023, Ruto yampamagaye mu biro bye ambwira ko, mu rwego rwa diplomasi, perezida ashobora gutumira undi gusa ngo amusure, kandi afite inshuti iri visi perezida kandi adashobora kumutumira. Yashakaga rero ko namutumira mu izina rye”.
Yavuze ko yabanje kwakira Hemedti nyuma akaza kumuherekeza ku biro bya Perezida. Ariko igihe Ruto ngo yamusabaga kongera kumutumira bwa kabiri, Gachagua yarabyanze.
Ati: “Yambwiye ko ngomba kumutumira maze arambaza, uzi amafaranga nzatakaza nutabikora?”
Gachagua yakomeje gushinja Perezida Ruto kuba yarakoresheje umubano w’ububanyi n’amahanga wa Kenya kugira ngo yorohereze magendu ya zahabu. Ati: “Ari gukoresha igihugu cyacu, binyuze mu bucuti bwanyu, mu kuzana zahabu ivuye muri Sudani, kuyisukura i Nairobi, kuyohereza mu Burasirazuba bwo Hagati, no gukoresha amafaranga yavuyemo mu kugura intwaro”.
Gachagua yavuze ko nyuma yo kwanga kubahiriza ibyo yasabwe, umukono we wahimbwe mu kongera gutumira Hemedti. Uruzinduko nyuma rwarahagaritswe, ngo nyuma yo guhangana hagati y’abayobozi bombi.
Gachagua yibuka ko Ruto ngo yamubwiye ati: “Uzambona! Uri umuntu ugoye, ikosa rikomeye nakoze mu myaka 35.”
Ibi yabitangaje nyuma y’ukwezi kurenga Kenya yakiriye RSF n’imitwe ifatanije na yo i Nairobi mu rwego rwo gushyira umukono ku itegeko nshinga ry’inzibacyuho rigamije gushyiraho guverinoma ibangikanye n’iya Sudani.
Gachagua yavuze ko ubuyobozi bwa Ruto ari “imashini ikora amafaranga,” yongeraho ko politiki y’ububanyi n’amahanga ya Kenya yahungabanijwe n’inyungu z’ubucuruzi.
Yongeyeho ati: “Iyi ni guverinoma y’ubucuruzi; ibintu byose bigengwa n’inyungu z’ubucuruzi. Amafaranga ava muri zahabu arimo arezwa binyuze muri Kenya kugira ngo agure intwaro zica abagore n’abana.”
Yasabye Umuryango Mpuzamahanga kuvana amaso yawo kuri Hemedti ukayahanga Ruto. Ati: “Ntacyo bimaze guhana Hemedti. Umuntu ukeneye ibihano ni William Ruto. Niba byemejwe, azareka gufasha Hemedti”.
Gachagua yashinje kandi Ruto kwivanga mu ntambara ibera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), avuga ko afitanye isano n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse bakorana n’ubucuruzi bwa zahabu mu karere.
Yakomeje avuga ko ndetse Ruto afitanye, ku giti cye, amasezerano y’ubucuruzi na Perezida wa Kosovo, Vjosa Osmani.
Ati: “Gusa nyuma naje kumenya ko Perezida na Perezida wa Kosovo bagiranye amasezerano muri hotel i Mombasa. Dolphin Hotel ni umushinga uhuriweho na Ruto na Perezida wa Kosovo”.
Yakomeje agaya inyungu z’ubucuruzi za Ruto avuga ko zitera icyasha umubano w’ububanyi n’amahanga Kenya igirana n’ibihugu nka Serbia n’u Burusiya.
Gachagua yasabye amahanga gukurikiranira hafi Kenya no kubaza Perezida Ruto ibyo akora yavuze ko bidahanwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *