skol
fortebet

Kenya: William Ruto akomeje kwanikira Raila Odinga mu majwi ya Perezida

Yanditswe: Wednesday 10, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kugeza iki gitondo CYO KURI uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2022,Umukandida William Ruto ari imbere hagendewe ku majwi arimo kubarwa.
William Ruto uri mu ishyaka rya Kenya Kwanza afite amajwi 52,3 mu majwi amaze kubarwa angana na 139,571 angana na 25% by’amajwi y’intara.
Kubera ko abanya-Kenya 57% bagejeje igihe cyo gutora batigeze biyandikisha kuzatora,hari impungenge ko ibi bishobora kuzakurura undi mwuka mubi nk’uwabaye muri Kenya muri 2007 ubwo abantu barenga 1200 bicwaga nyuma (...)

Sponsored Ad

Kugeza iki gitondo CYO KURI uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2022,Umukandida William Ruto ari imbere hagendewe ku majwi arimo kubarwa.

William Ruto uri mu ishyaka rya Kenya Kwanza afite amajwi 52,3 mu majwi amaze kubarwa angana na 139,571 angana na 25% by’amajwi y’intara.

Kubera ko abanya-Kenya 57% bagejeje igihe cyo gutora batigeze biyandikisha kuzatora,hari impungenge ko ibi bishobora kuzakurura undi mwuka mubi nk’uwabaye muri Kenya muri 2007 ubwo abantu barenga 1200 bicwaga nyuma y’imvururu zakurikiye amatora.

William Ruto wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kenya, ni urugero rwiza rw’ubuzima bw’Abanya-Kenya benshi b’abacyene.

Mu bwana bwe,yajyaga kwiga mu mashuri abanza nta kweto yambaye mu birenge, inkweto za mbere yambaye yazambaye afite imyaka 15. Yanacuruje inkoko n’ubunyobwa ku muhanda mu duce tw’icyaro two mu karere ka Rift Valley.

Rero ntibitangaje ko yivuga nk’umuntu uvuganira abacyene, muri iki gihe arimo guhatanira kuba Perezida mu matora yabaye kuri uyu wa 9 Kanama.

Ruto yiyamamaje ku itike y’ihuriro Kenya Kwanza, imvugo yo mu Giswayile ishatse kuvuga ngo Kenya mbere na mbere. Asezeranya guteza imbere ubukungu.

Ikigero cy’ubushomeri gitangazwa na leta mu Banya-Kenya bafite hagati y’imyaka 18 na 34 kigera hafi kuri 40%, kandi ubukungu ntiburi gutanga akazi gahagije ku rubyiruko 800,000 rwinjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka muri Kenya

Ku bw’ibyo rero yahimbye imvugo "igihugu cy’abashakisha imibereho", ashaka kuvuga urubyiruko rugorwa no kubona ikirubeshaho.

Ruto yiyamamaza, yasezeranyije gushyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu ihereye ku bo hasi b’amikoro macyeya.

Avuga ko izateza imbere abacyene barimo kugirwaho ingaruka zikomeye n’amakuba ashingiye ku kiguzi cy’imibereho yibasiye isi avuye ku cyorezo cya coronavirus n’intambara yo muri Ukraine.

Uku ni ko kugerageza kwa mbere k’uyu mugabo w’imyaka 55 ko gushaka kuba Perezida. Yizeye ko azagira amahirwe nk’ayatumye atorwa, ubwo yageragezaga bwa mbere, nka depite mu nteko ishingamategeko mu 1997 ahagarariye akarere ka Eldoret North.

Yinjiye muri politiki mu 1992, nyuma yuko avuga ko yari yabanje gutozwa n’uwari Perezida wa Kenya icyo gihe Daniel arap Moi.

Ruto yari umwe mu bagize igice cy’urubyiruko mu ishyaka rya KANU ryahoze rikomeye rya Moi, ndetse yari umwe mu mpirimbanyi zari zishinzwe gukora ubukangurambaga mu batora, mu matora ya mbere mu gihugu ahuriwemo n’amashyaka menshi yabaye muri uwo mwaka.

Ubu azwiho kuba azi kuvuga imbwirwaruhame (discours) zikurura imbaga y’abantu mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, no kwitwara neza mu biganiro byo mu bitangazamakuru.

Nyuma yo gukora mu myanya itandukanye muri minisiteri - harimo n’uburezi - nyuma y’amatora yo mu 2013 yarazamutse agera ku mwanya wa Visi Perezida.

Ruto yiyamamaje mu matora yo muri uwo mwaka ari kumwe na Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta, atungura Abanya-Kenya benshi kuko we na Uhuru mu matora yabanje bari bari ku mpande zitandukanye muri politiki.

Kwabaye kwihuza kw’abahuje ikibazo, kuko bombi bari barashyiriweho ibirego n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC (CPI) ku byaha byibasiye inyoko-muntu.

Hari nyuma yo gushinjwa guteza urugomo rwakurikiye amatora yabayemo guhatana gukomeye yo mu 2007, yiciwemo abantu hafi 1,200.

Muri ayo matora, Ruto yari yashyigikiye umukandida utavugaga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga - ubu barimo guhatana mu matora y’uyu mwaka - mu gihe Uhuru we yari yashyigikiye uwari Perezida icyo gihe Mwai Kibaki, washakaga kongera gutorwa.

Ukwihuza kwabo, kwiswe ukwa kivandimwe, kwatanze umusaruro kuko abo bagabo bombi bageze ku butegetsi, bituma baba mu mwanya mwiza wo gukwepa inkeke bari batewe na ICC.

Ariko ihuriro ryabo ryasenyutse muri 2018, ubwo Uhuru - mu kundi kwihuza kwatunguye abantu - yiyunzze na Odinga,yifuzaga ko anamusimbura ku butegetsi.

Amoko agira uruhare runini muri politiki ya Kenya kandi Ruto ni uwo mu bwoko bwa gatatu mu kugira abantu benshi muri iki gihugu, ubwoko bw’aba Kalenjin, bwavuyemo undi Perezida umwe gusa, Moi, wabaye Perezida wategetse igihe kirekire kurusha abandi muri Kenya.

Yashakanye na Rachael, bamenyaniye bwa mbere mu nama z’urubyiruko rwo ku rusengero.

Bafite abana batandatu. Umuhungu wabo mukuru, Nick, yigeze guhabwa umugisha n’abakuru bo mu ba Kalenjin, bituma habaho guhwihwisa ko yari arimo gutegurirwa umwanya wa politiki, mu gihe umukobwa wabo, June, akora muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Ruto akunda ubuhinzi, aho ahinga ibigori, ndetse akorora inka n’inkoko.

Afite ubutaka bunini mu burengerazuba bwa Kenya no mu karere gakora ku nyanja y’Ubuhinde, ndetse yashoye n’imari mu rwego rw’amahoteli.

Ruto yavuzweho ruswa muri guverinoma ndetse aho yakuye umutungo we havugwaho byinshi.

Mu kwezi kwa gatandatu mu 2013, urukiko rukuru rwamutegetse gutanga isambu ya hegitari 40, no guha impozamarira umuhinzi wari wamushinje kumutwarira ubutaka mu gihe cy’urugomo rwakurikiye amatora yo mu 2007.

Ahakana avuga ko nta kintu kibi yakoze, kandi akomeje kureshya abatora b’urubyiruko abizeza kubaha amahirwe yo guteza imbere ubuzima bwabo, nkuko na we yateje imbere ubuzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa