KENYA: William Ruto yarahiriye gushinga Leta itandukanye n’izindi
Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

Mu ijambo yavugiye mu nama yahurije hamwe abayobozi batowe barimo we na Visi Perezida, abagize inteko ishinga amategeko na ba guverineri, bavuye mu bakandida b’ihuriro Kenya Kwanza, William Ruto,yavuze ko arimo kwitegurira gushinga leta ibereye buri munya Kenya wese.
Yavuze ko buri muturage wa Kenya noneho yakongera agakoresha telefoni ye mu itumanaho rye n’abandi mu bwisanzure, aho kwihisha kuri WhatsApp cyangwa ahandi.
Yemereye abanya-Kenya ko akazi ka leta kazakorwa nta nkurikizi, (...)
Mu ijambo yavugiye mu nama yahurije hamwe abayobozi batowe barimo we na Visi Perezida, abagize inteko ishinga amategeko na ba guverineri, bavuye mu bakandida b’ihuriro Kenya Kwanza, William Ruto,yavuze ko arimo kwitegurira gushinga leta ibereye buri munya Kenya wese.
Yavuze ko buri muturage wa Kenya noneho yakongera agakoresha telefoni ye mu itumanaho rye n’abandi mu bwisanzure, aho kwihisha kuri WhatsApp cyangwa ahandi.
Yemereye abanya-Kenya ko akazi ka leta kazakorwa nta nkurikizi, hatisunzwe aho umuntu abogamiye muri politike.
Ati "Guharabika, gutera ubwoba, bigeze aho bihagarara. Ndashaka gusezeranya abaturage ba Kenya ko ubuyobozi bwacu nta hantu na hamwe buzaba buhuriye n’uguharabika twabonye, guterwa ubwoba twabonye, icyoba cyabibwe mu gihugu ko udashobora kuvugisha uyu muntu cyangwa uriya, kubera ko mutabona ibintu kimwe muri politiki."
"Ndashaka kubwira abaturage ba Kenya ko turimo kugarura igihugu cyacu kigendera kuri demokarasi. Buri muntu wese ashobora kuvugisha uwo ari we wese, ku ngingo iyo ariyo yose, mu buryo bwose bashaka, kandi nta muntu uzabibasira."
Yavuze ko Kenya ari igihugu kigendera kuri demokarasi, bityo ari nako bikwiye kugenda.
Ruto yasabye abakozi ba leta bari “bahatiwe kugira uruhande babogamiraho muri politike gusubira inyuma bagakora akazi uko bisanzwe”.
Ruto yasabye abo mu ishyaka rye “gukura isomo ku banya-Kenya bo barangije ikibazo”.
Yagarutse ku “kubyina no kwishimira intsinzi kuri kuba mu gihugu cyose” nko gushaka kuvuga ko abaturage bemeye ibyavuye mu matora.
Nyuma y’akanya gato avuze ibyo, abo mu ishyaka rya Raila Odinga bashimangiye urugamba rwabo rwo gushakauburyo ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu biseswa.
Martha Karua,wiyamamaje hamwe na Raila Odinga nka visi perezida aramutse abaye umukuru w’igihugu, yabwiye abanyamakuru ko ishyaka ryabo, Azimio La Umoja, rumaze kubonana ati: “Ku kibazo cy’amatora,n’intsinzi yacu iri kwigizwa inyuma, ariko izataha iwacu”.
Mu ijambo yashikirije abarwanashyaka be, Ruto ntacyo yavuze ku byatangajwe na Raila Odinga ko yamaganye ibyavuye mu matora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *