Kenya: William Ruto yemejwe bidasubirwaho ko yatsinze amatora
Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rutesheje agaciro ikirego cya Raila Odinga utaremeraga ibyavuye mu matora, rushimangira ko William Ruto yatsinze amatora kandi ngo yagenze neza cyane.
Martha Koome, perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya yemeje ko ibyavuye mu matora bifite ishingiro.
Uru rukiko rwavuze ko ingingo zishingirwaho z’ibirego by’impande icyenda - zirimo Raila Odinga - nta shingiro zifite.
Martha Karua, uwiyamamazaga kuba visi perezida wa Raila Odinga, yahise atangaza kuri Twitter (...)
Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rutesheje agaciro ikirego cya Raila Odinga utaremeraga ibyavuye mu matora, rushimangira ko William Ruto yatsinze amatora kandi ngo yagenze neza cyane.
Martha Koome, perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya yemeje ko ibyavuye mu matora bifite ishingiro.
Uru rukiko rwavuze ko ingingo zishingirwaho z’ibirego by’impande icyenda - zirimo Raila Odinga - nta shingiro zifite.
Martha Karua, uwiyamamazaga kuba visi perezida wa Raila Odinga, yahise atangaza kuri Twitter ko yubashye ibyavuzwe n’uru rukiko ariko atemera ibyo rwabonye.
Ubu inzego z’umutekano ziryamiye amajanja ngo hataza kuba imvururu igihe haza kubaho ukutishima.
Uruhande rwa Raila Odinga narwo rwavuze ko mu gihe cya vuba kiri imbere ruzatangaza igikurikiraho rugiye gukora.
Gusoma uyu mwanzuro w’urukiko byamaze isaha imwe n’igice.
Martha Koome yagiye asoma ingingo ku yindi – ingingo zigera ku munani – zatanzwe n’abareze, akavuga iby’impande zarezwe, n’uko urukiko rubibona.
Martha Koome yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’abareze bitagaragaza ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe ritari ritekanye, ritarimo umucyo cyangwa ritari ryizewe.
Yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko ‘system’ yo gukusanya ibyavuye mu matora yaba yarinjiwemo n’abatabifitiye uburenganzira ngo bahindure ibyayavuyemo.
William Ruto w’imyaka 55 ni we watorewe kuba Perezida wa Gatanu wa Kenya atsindiye ku majwi 50.49% naho Raila Odinga bari bahanganye agira 48.85%.
William Ruto yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya,yabaye ku wa kabiri,tariki 9 z’ukwezi kw’umunani.
Ruto yabaye umukuru w‘igihugu wa Kenya wa gatanu kuva icyo gihugu kibonye ubwigenge.
Ruto yari asanzwe ari visi perezida wungirije Uhuru Kenyatta,barangije manda y’imyaka icumi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *