Kera kabaye Kevin McCarthy yabonye amajwi akenewe amwemerera kuyobora inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’impaka zikomeye zari kuvamo n’imirwano hagati ya bagenz be b’aba Repubulika.
Byasabye gutora incuro 15 kugira ngo McCarthy atsindire uyu mwanya, nubwo ishyaka rye rifite intebe nyinshi muri iyo nteko ishinga amategeko.
Byabaye nyuma y’igitsure cyashyizwe ku mudepite wari wigumuye Matt Gaetz asabwa gutora McCarthy, hanyuma ibindi bigakurikiraho
Uyu mudepite wo (...)

Uyu mudepite wo mu ntara ya Floride/Florida ari muri batandatu bemeye kuyoboka umurongo bigoranye mu masaha akuze yo ku wa gatanu.
Mbere y’aho, mu gihe cy’impaka zikomeye mu nteko ishinga amategeko, Gaetz yari agiye gukozanyaho n’umudepite Mike Rogers usanzwe ashyigikiye McCarthy. Uyu mudepite byabaye ngombwa ko bagenzi be bamufata ubwo yarakaraga ashaka gukubita Gaetz.
Umukuru w’inteko ishinga amategeko niwe ugena ibikorwa n’inteko nshingamategeko kandi niwe uhagararira ibikorwa byayo.
Ni we uza bwa kabiri nyuma ya Visi Perezida mu butegetsi bw’igihugu havuyeho umukuru w’igihugu.
Amaze kwemezwa , McCarthy yanditse kuri Twitter ati: "Nizeye ko hari ikintu kimwe cyagaragaye nyuma y’iki cyumweru: Sinzigera ncika intege. Kandi ku bwanyu, Abanyamerika, sinzigera ncika intege”.
Perezida Joe Biden wa Amerika yakeje McCarthy ku ntsinzi ye, anamwemerera ko azakorana n’ishyaka ry’Abarepubulika.
Ati: "Abanyamerika biteze ko abayobozi babo bazayobora igihugu bashyize inyungu zabo ku ruhande, icyo ni cyo dukeneye gukora ubu”.
Ni bwo bwa mbere kuva mu 1860, igihe intambara yo muri US yarimo kwegereza, inteko ishinga amategeko,umutwe w’abadepite ukoze amatora incuro nyinshi mu gushaka umukuru wawo. Icyo gihe, habaye amatora incuro 44 kugira ngo aboneke.
Mu matora yo mu kwa cumi na kumwe, Abarepubulika batsindiye inteko y’Abadepite ku majwi ari hasi cyane y’ayo bari biteze, 222 kuri 212. Ni mu gihe aba-Democrats nabo bagumanye umutwe wa Sena.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *