Kiliziya Gatolika muri Malawi yashinje Perezida Lazarus Chakwera kutubahiriza inshingano
Yanditswe: Tuesday 11, Oct 2022

Abakuru ba kiriziya Gatolika muri Malawi, baranenga ubutegetsi bwa Perezida Lazarus Chakwera bwasuzuguye inama zabo zikubiye mu ibaruwa bamwandikiye.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo urwego rukuru rwa kiriziya Gatorika rwiyemeje kwandikira Perezida Lazarus rumugaragariza ibyo gomba gukosora ngo igihugu kiyubake.
Muri iyo baruwa, Abasenyeri bavuga ko Malawi ubu "imeze nabi" ugereranije n’abaturanyi bo mu karere barimo "gutera imbere".
Peresida Chakwera,yahoze ari umubwiriza butumwa , aza guhinduka umunyapolitiki. yegukanye ubutegetsi mu 2020 asezeranya abaturage kurwanya ruswa no kuzana iterambere.
Abepiskopi bavuze ko igihugu ahubwo kigaragaramo guta agaciro kw’ifaranga, ruswa muri guverinoma, ubushomeri mu rubyiruko, ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibura ry’ivunjisha.
Ibaruwa yanditswe n’inama y’abepiskopi gatolika mu gihugu, yagize ati: "Abanya Malawi barambiwe abanyapolitiki bagaragaza ko bazakora bashaka umwanya , nyuma ba torwa bakananirwa gushyira mungiro ibyo bemeye, ahubwo bagasahura igihugu”
Iyi baruwa ije ikurikira indi iherutse kwandikwa n’aba bansenyeri Muri Werurwe,ubwo basabaga leta kurwanya imiyoborere mibi mu gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *