skol
fortebet

Kiliziya Gatorika mu karere yasabye ko imipaka y’u Rwanda n’u Burundi yafungurwa

Yanditswe: Friday 22, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abepisikopi Gatorika bo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaberaga i Bujumbura kuva kuwa Kabiri, yiga uko amahoro arambye yatsimbatirwa mu karere k’Ibiyaga bigari bya Afurika irasozwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 22 Ugushyingo 2024, aho abayitabiriye basaba ko imipaka ifunze hagati y’u Rwanda n’u Burundi yafungurwa .

Sponsored Ad

Iyi nama yaje ikurikira iyabereye i Roma mu Butaliyani mu mwaka ushize wa 2023, ndetse n’indi yabereye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri uyu mwaka.

Ikibazo cy’impunzi n’ifungwa ry’imipaka hagati y’u Burundi n’u Rwanda ni kimwe mu byibanzweho na ba musenyeri bitabiriye iyi nama nk’uko byatangajwe na Musenyeri Bonaventure Nahimana uyobora Inama Nkuru y’Abepisikopi bo mu Burundi, akaba na Musenyeri Mukuru wa Diyosezi Nkuru ya Gitega mu kiganiro yahaye Ijwi rya Amerika.

Yagarutse ku cyatumye batangira inama nk’izi zimaze kuba kabiri kandi zizakomeza. Ati:"Abepisikopi bahuriye muri iyo nama babonye ko gushaka amahoro muri kano karere ari ngombwa duhereye ku biri kubera mu burasirazuba bwa Congo aho intambara igenda isubira kandi yaje yiyongera ku zindi zagiye ziba muri kano karere aho abantu bapfa abandi bagata ibyabo bakangara...."

Yakomeje agira ati:"Inama turimo uyu munsi ni umugambi twateguye kuva mu mwaka ushize, ni inama ishinzwe gutegura ukuntu twageraho tukegera abayoboye ibi bihugu byacu kugirango tubagezeho ibyo abaturage barimo kandi tubavugira ...tubabwira ko dushaka gutanga umusanzu wacu ngo amahoro agaruke muri aka karere kandi tukabasaba ko bakora ibyo bashoboye kugirango ubwumvikane n’amahoro biboneke muri ibi bihugu byacu ababituye nabo bashobore kubaho mu mutekano no mu mahoro."

Ku kibazo cy’ibihugu by’ibituranyi bifungiranaho imipaka, yagize ati:" Muri izo ngaruka z’imibanire tuvuga ko yari ikwiye kuvugururwa kugirango haboneke ubwumvikane hagati y’ibihugu byacu uko ari bitatu, tugasaba rero ababiyoboye bashishikarira kuganira kugirango iyo mipaka ifungurwe kuko n’ubundi amahoro ntiyaboneka abantu badashobora gutembera, kuramukanya, ngo baganire.."

Musenyeri Bonaventure Nahimana avuga ko bafite icyizere ko amahoro azagerwaho kandi bizeye ko batazabura ababumva kandi bakaba bizeye indi migambi igamije gushaka amahoro ikomeje nk’ibiganiro bya Angola.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa