skol
fortebet

Kim Jong-un ari kwitegura ’kuganira cyangwa guhangana’ na Amerika

Yanditswe: Friday 18, Jun 2021

Sponsored Ad

Perezida Kim Jong-un wa Korea ya ya Ruguru yatangaje ko igihugu cye gikeneye kwitegura "kuganira cyangwa guhangana" na Leta Zunze Ubumwe za Amerika "cyane cyane kwitegura byuzuye guhangana".

Sponsored Ad

Mbere, Koreya ya Ruguru yari yanze umuhate w’ubutegetsi bwa Joe Biden wo gushyiraho uburyo bw’ibiganiro bibahuza.

Ubu nibwo bwa mbere Kim agize icyo avuga ku mugaragaro ku butegetsi bwa Joe Biden.

Kim yavugiye ibi mu nama y’abategetsi bakuru i Pyongyang.

Muri iyo nama nkuru y’Ishyaka ry’Abakozi yatangiye muri iki cyumweru muri uwo murwa mukuru ni naho Kim yemeje ko igihugu gikennye ibiribwa.

Kim yavuze ko bakeneye "cyane cyane kwitegura byuzuye guhangana kugira ngo barengere ishema ry’igihugu cyacu n’inyungu zacyo ku iterambere ryigenga", no guha amahoro n’umutekano birambye Koreya ya Ruguru, nk’uko ikinyamakuru KCNA cya leta kibivuga..

Yavuze kandi ko Koreya ya Ruguru yahita isubiza "bikomeye kandi vuba vuba" ikintu cyose cyashaka guhungabanya "umuhate w’uko ibintu byifashe ubu mu mwigimbakirwa (​peninsula) wa Koreya".

Umubano wo kurebana nabi

Imibanire ya Kim Jong-un n’ubutegetsi bwa Biden kugeza ubu ni uwo kurebana nabi.

Mbere y’amatora muri Amerika, Biden yise Kim "igihazi", iminsi micye mbere y’uko arahira, Koreya ya Ruguru yakoze akarasisi gakomeye ka gisirikare karimo no kwerekana misile nshya ya rutura.

Mu minsi ishize Washington yarangije isesengura rya politiki ya Koreya ya Ruguru ivuga ko Amerika izakomeza gushaka uko umwigimbakirwa wa Koreya uvanwamo intwaro za kirimbuzi.

Jen Psaki umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bwa Amerika yavuze ko leta izakoresha ibikorwa bya dipolomasi kuri Koreya ya Ruguru.

Mu myaka ishize, Kim yahuye n’uwo Biden yasimbuye, Donald Trump inshuro esahtu, ariko ibiganiro ku gusenya intwaro kirimbuzi byaje guhagarara ntacyo bigezeho.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa