skol
fortebet

’Kongo iyobowe n’umuntu udashoboye"-Senateri Evode

Yanditswe: Monday 26, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko ibibazo bikomeye Leta ya Congo iri gukomeza kwikururira bishingiye ku gufata abaturage n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwari ikabaha intwaro ibita ‘Wazalendo’.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na Televiziyo y’u Rwanda,uyu munya politiki yavuze ko leta ya Kongo ikomeje guha intwaro abantu n’ubundi bari basanzwe ari abagizi ba nabi bityo bahawe rugari mu gukora ibyaha.

Ati “Umuntu yari asanzwe ari umujura, ukamufata ukamuha imbunda, none ubu uramubwira uti genda wice, mu izina rya leta, ukamubwira uti ubu ushobora kwiba ukanica, niyo mpamvu ndi kubabwira ngo igihugu kiri mu kaga kandi n’aho kiri kwerekeza.”

Senateri Uwizeyimana Evode avuga ku ngaruka zishobora kuzaba kuri Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi,yavuze ko ibyaha bibera mu ntambara azabibazwa kuko ariwe mugaba w’ingabo.

Ati“Ibijyanye n’intambara n’intwaro Tshisekedi agura, M23 ikazitwara ni ukuvuga ngo ni we uzatuma uru rugamba rutarangira, hanyuma icya kabiri icyo izo ntwaro zizakoreshwa we ashobora kuzabibazwa.”

Yakomeje avuga ko kuba Tshisekedi ari umugaba w’ikirenga w’ingabo za RDC bivuze ko ari nawe uzabazwa ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu ikomeje guhitana benshi cyane ko ariko n’amategeko mpuzamahanga abivuga.

Abajijwe ku magambo y’uyu Perezida wa RDC wigeze gutangaza ko azashoza intambara ku Rwanda,Evode yavuze ko yabifashe nko kwishakira amajwi kuko ubwo bushobozi ntabwo afite.

Ati:“Nayise disikuru yo gushaka amajwi, kubera ko nawe yari azi ko ibyo avuga atabishobora. Kuko mbere yo kurasa Kigali, yari kubanza akarasa Bunagana, akabohoza Bunagana cyangwa ibindi bice byose M23 yafashe.”

Evode yavuze ko impamvu imitwe yitwaje intwaro muri Kongo iba myinshi ari uko nta mujenerali muri iki gihugu ujyanwa mu kiruhuko cy’izabukuru bityo ngo ubonye batamuhembye ahita ashinga umutwe urwanya leta.

Yatanze ingero za Mai Mai,abo muri za Ituri,Wazalendo,n’izindi.

Ati:"Iki gihugu cy’isibaniro kimeze nk’urugo rudafite nyirarwo,aho umuntu wese aza akarara mu cyumba,undi akarara mu gikari nawe uri muri salon...Umuntu w’umusesenguzi avuze ati ’uwahitamo kugisubiza mu bukoloni sinamurenganya.Mu magambo make ni Kongo idafite abayiyobora.

Kongo n’igihugu kiyobowe n’umuntu udashoboye yaba mu bwenge no muri politiki."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa