skol
fortebet

Kongo: Komisiyo y’ amatora yafashwe n’ inkongi hasigaye iminsi 10 ngo batore

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018 ibiro bya Komisiyo y’ Igihugu cy’ Amatora muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yafashwe n’ inkongi y’ umuriro ibikoresho byari kuzifashishwa mu matora ya Perezida tariki 23 Ukuboza 2018.

Sponsored Ad

Iyi komisiyo yatangaje ko yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi ariko yizeza abaturage ko igiye gukora uko ishoboye hakaboneka ibindi bikoresho ku buryo amatora azaba.

Jean Pierre Kalamba, Umuvugizi w’ iyi Komisiyo yabwiye Radio Okapi ko hari ibyarokotse.

Yagize ati “Ibyangiritse ni byinshi ariko Imana ishimwe, bimwe mu bikoresho by’ intara 25 ntabwo byari muri Kinshasa byamaze kugeza aho amatora azabera”

Ibi biro bihiye mu gihe ibikoresho bizakoreshwa muri aya matora bitavugwaho rumwe. Abatavugarumwe n’ ubutegetsi bavuga ko badashaka ko aya matora akoreshwa uburyo bwikoranabuhanga kuko bugamije kwiba amajwi, gusa uruhande ruri ku butegetsi butsimbaraye ku ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga muri aya matora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa