skol
fortebet

Koreya y’Epfo: Perezida w’Agateganyo wasimbuye Yoon Suk Yeol nawe yegujwe atamaze kabiri

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Friday 27, Dec 2024

Koreya y'Epfo: Perezida w'Agateganyo wasimbuye Yoon Suk Yeol nawe yegujwe atamaze kabiri

Sponsored Ad

skol

Koreya y’Epfo yeguje uwari Perezida w’Agateganyo, Han Duck-soo, nyuma y’ibyumweru bibiri n’ubundi Inteko Ishinga Amategeko yeguje Yoon Suk Yeol wari Perezida.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko 192 batoye bemeza ko Han yeguzwa, mu gihe abatoye ibinyuranye n’ibyo bari 151.

Minisitiri w’Intebe, Han yari yafashe ubutegetsi asimbuye Yoon wegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo kugerageza gushyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu ku wa 3 Ukuboza.

Han yagombaga kuyobora igihugu akakivana mu bihe kirimo bya politiki itameze neza, gusa abatavuga rumwe mu Nteko Ishinga Amategeko bihutiye gusaba ko yeguzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa