skol
fortebet

Koreya ya Ruguru iritegura kwihorera nyuma yo gukorwa mu jisho

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Rex Tillerson, aratangaza ko kuri uyu wa Mbere yagiranye ibiganiro na Korea ya Ruguru, ibiganiro bigamije kuvugana ku buryo hakemurwa amakimbirane na Korea ya Ruguru.
Inkuru ya Reuters ibiro ntaramakuru by’abongereza ivuga ko Rex Tillerson yemeza ko USA ifite ubushake bwo kuganira na koreya ya ruguru mu gihe iki gihugu cyaba cyemeye giuhagarika igeragezwa ry’ibisasu kirimbuzi.
Nyamara ngo mu gihe Koreya yaba ibikomeje yahura n’insanganya kuko (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Rex Tillerson, aratangaza ko kuri uyu wa Mbere yagiranye ibiganiro na Korea ya Ruguru, ibiganiro bigamije kuvugana ku buryo hakemurwa amakimbirane na Korea ya Ruguru.

Inkuru ya Reuters ibiro ntaramakuru by’abongereza ivuga ko Rex Tillerson yemeza ko USA ifite ubushake bwo kuganira na koreya ya ruguru mu gihe iki gihugu cyaba cyemeye giuhagarika igeragezwa ry’ibisasu kirimbuzi.

Nyamara ngo mu gihe Koreya yaba ibikomeje yahura n’insanganya kuko Leta zunze ubumwe z’amerika Zitazakomeza kuyihanganira nubwo ntagihe runaka zitanga. Ibi bije mu gihe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kubungabunga umutekano ku isi ryashyiriyeho ibihano bikarishye Koreya ya ruguru kubera igerageza ry’ibisasu kirimbuzi byo mu bwoko bwa ICBM. Ibi bihano bikaba byarasimishije bikomeye Koreya y’epfo na Leta zunze ubumwe z’amerika.

Ubushinwa nabwo, inshuti y’akadasohoka ya Koreya ya ruguru, buri mu batoye bemeza ko ibi bihamo bishyirwaho.

Inkuru dukesha Aljazeera televiziyo y’abanya Qatar ivuga ko Koreya ya ruguru yateye utwatsi ibi bihano, ivuga ko itazigera ijya mu biganiro bigamije kuyibuza gukora ibisasu by’ubumara kubera ubwoba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ahubwo ngo yiteguye kuba yabereka ko nta bwoba itewe n’ibyo bihano, mu byo yise guhungabanya ubusugire bw’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa