skol
fortebet

Koreya ya Ruguru na Malyasia byafungiranye imipaka

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

Kim Jong nam na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un
Igihugu cya Koreya ya Ruguru n’ igihugu cya Malyasia byahagaritse by’ agateganyo urujya n’ uruza rw’ abaturage bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi bitewe n’ urupfu rwa Kim Jong-nam umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya ruguru uherutse kwicirwa mu gihugu cya Malaysia.
Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko umuturage wese wa Malaysia ari muri icyo gihugu atemerewe kugisohokamo kugeza icyo kibazo gikemutse. Ibyo ninako bimeze kuruhande (...)

Sponsored Ad

Kim Jong nam na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un

Igihugu cya Koreya ya Ruguru n’ igihugu cya Malyasia byahagaritse by’ agateganyo urujya n’ uruza rw’ abaturage bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi bitewe n’ urupfu rwa Kim Jong-nam umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya ruguru uherutse kwicirwa mu gihugu cya Malaysia.

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko umuturage wese wa Malaysia ari muri icyo gihugu atemerewe kugisohokamo kugeza icyo kibazo gikemutse. Ibyo ninako bimeze kuruhande rwa Malaysia kuko nayo yabujije abaturage ba Koreya ya Ruguru gusohoka.

Uko kwihimuranaho bije nyuma y’ aho igihugu cya Koreya ya Ruguru kizabiranyijwe n’ uburakari bitewe n’ uko igihugu cya Malaysia gikomeje gukora iperereza kuri Koreya Ruguru nyuma y’ uko Kim Jong nam yiciwe ku kibuga cy’ indege cya Kuala Lumpur muri Malaysia.

Uwo muvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong yishe azozwe n’ abagore babiri b’ abatasi.

Igihugu cya Malaysia ntabwo gishinja igihugu cya Korea ya Ruguru gusa bikekwa ko Koreya ya Ruguru yaba yaragize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru kuri uyu wa kabiri byashyize ahagaragara itangazo rigira riti “Umunya Malaysia wese uri muri Demukarasi y’ abaturage ba Repubulika ya Koreya (DPRK) abujijwe gusohoka muri iki gihugu kugeza ikibazo kiri muri Malaysia gikemutse”

Koreya ya Ruguru ivuga ko ariyo yakabaye ikora iperereza kuri urwo rupfu.

Koreya ya Ruguru yongeyeho ko abo baturage ba Malyasia batabujijwe gukomeza imirimo yabo.

Minisitiri w’ intebe wa Malyasia Najib Razak yatangaje ko ibyo abo baturage bakorewe na Koreya ya Ruguru binyuranyije n’ amategeko mpuzamahanga y’ uburenganzira bwa muntu yongeraho ko nta naho biba mu mahame y’ ubutwererane.

Yagize ati “Kurinda abaturage bacu niyo nshingano yanjye ya mbere. Ntabwo tuzazuyaza gufata ingamba izo arizo zose zikenewe igihe bazaba bafashwe nabi”

Ku ikubitiro Minisitiri w’ intebe wa Malaysia yari yatangaje ko abapiplomate ba Koreya ya Ruguru babuzwa gusohoka muri icyo gihugu, ariko Minisitiri w’ Intebe yavuze ko icyo cyemezo kigomba gufatirwa umunya Koreya ya Ruguru wese uri muri icyo gihugu.

Ubutegetsi bwa Malaysia bwatangaje ko Abaturage babwo bari muri Koreya ya Ruguru ari 11 abenshi baba diplomate naho Abaturage ba Koreya ya Ruguru bari muri Malaysia bakaba nibura 1000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa