skol
fortebet

Kuba twarabuze amahoro si u Rwanda, ahubwo ni twebwe Abanye-Congo- Cardinal Ambongo

Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cardinal Fridolin Ambongo, yagaragaje kuba igihugu cye kidafite amahoro ntaho bihuriye n’u Rwanda nk’uko ubutegetsi bwa Félix Antoine Tshisekedi bwakunze kubivuga.

Sponsored Ad

Mu butumwa yatanze kuri Pasika tariki ya 20 Mata 2025, Cardinal Ambongo yagize ati “Turabizi neza cyane ko igihugu cyacu kiri mu bubabare ndengakamere, kirarembye. Kandi iyo indembe iri mu bihe bya coma, biba bigoye kumenya ahazaza hayo. Uyu munsi Congo iri muri ibyo bihe by’indembe iri muri coma.”

Cardinal Ambongo yasobanuye ko impamvu ya mbere izwi na bose yatumye RDC imera nk’umurwayi uri muri coma ari isahurwa ry’umutungo kamere wayo urimo amabuye y’agaciro, rikorwa n’ibigo by’ibihugu bikomeye.

Yagize ati “Tuzi impamvu nyamukuru yatumye igihugu cyacu kijya muri ibi bihe bya coma. Impamvu buri wese azi kandi yisubira, yumvikana ku miyoboro yose ya radiyo, televiziyo, ahantu hose iravugwa. Ni ubugugu bw’ibigo binini by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’ibihugu binini bishaka umutungo udatunganyije, amabuye, amashyamba n’amazi ya Congo kugira ngo bibyikoreshereze.”

Cardinal Ambongo yatangaje ko mu rwego rw’umutekano, RDC nta gisirikare ifite cyayifasha kurinda ubwigenge n’ubusugire bw’ubutaka bwayo, agaragaza ko ari yo mpamvu abarwanyi ba AFC/M23 bacyambuye ibice byinshi mu burasirazuba.

Ubutegetsi bwa RDC bushinja u Rwanda gushyigikira AFC/M23, bukerekana ko ari yo mpamvu amahoro n’umutekano byahungabanye mu burasirazuba bwa RDC, ariko Cardinal Ambongo yagaragaje ko ibyo atari ukuri, kuko Abanye-Congo ubwabo ari bo kibazo.

Ati “Impamvu ya mbere yo kubura amahoro mu gihugu cyacu si abantu bo hanze, si abanyamahanga, si u Rwanda, ahubwo ni twebwe Abanye-Congo.”

Cardinal Ambongo yatangaje ko mu myaka itatu intambara imaze mu burasirazuba bwa RDC, abayobozi b’iki gihugu bitwara nk’aho nta kibazo gihari, bakarushaho gushaka inyungu zabo, n’abatari mu myanya y’ubuyobozi bagashaka uko bayijyamo.

Ati “Mu gihe igihugu kiri mu ntambara, mu gihe umwanzi yagura ibirindiro, ikidushishikaje gusa ni ukugabana umugati. ‘Twakora iki kugira ngo tujye mu Nteko, twakora iki kugira ngo tujye muri Guverinoma, tube mu batunze cyane’?”

AFC/M23 ikomeje kubona abayoboke benshi, baba abo mu rwego rwa politiki ndetse n’abasirikare, bava mu bice bitandukanye by’igihugu. Akenshi abo Leta ibita abagambanyi, ariko Cardinal Ambongo yagaragaje ko iba ibibeshyaho.

Ati “Ni gute abahungu b’igihugu bava hano, yewe n’i Kinshasa bajya kwiyunga ku nyeshyamba mu burasirazuba? Twibaze ikibazo, kubera iki? Kubera iki? Dushobora gufata abagenda nk’abagambanyi [kuko] biyunze ku mwanzi, ariko ikibazo shingiro ni ukubera iki aba bantu bitwara muri ubwo buryo?”

Arikiyepisikopi wa Kinshasa yagaragaje ko ingengo y’imari ya Leta ya RDC ari miliyari 3 z’Amadolari ya Amerika, kandi ko 70% byayo bikoreshwa n’abari mu myanya ya politiki, 30% bikagenerwa abaturage.

Yagize ati “Kandi muri izo miliyari eshatu, 70% by’ingengo y’imari ya Leta ikoreshwa gusa n’abanyapolitiki, isigaye ni iy’abaturage. [Abaturage] bazabaho bate? Ni gute muri RDC ikennye, umudepite wayo ari we uhembwa amafaranga menshi ku Isi? Ibihumbi 33 by’Amadolari mu gihe mwarimu wa kaminuza ufite Doctorat, ufatwa nk’umuhanga, ahembwa umushahara w’intica ntikize?”

Cardinal Ambongo yasobanuye ko imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta ari yo ituma Abanye-Congo barakara, bakajya kwiyunga kuri AFC/M23 bafite intego yo kubohora RDC. Ati “Bajya kwiyunga ku abari mu burasirazuba, bakavuga ko bashaka kubohora igihugu.”

Yagaragaje ko muri RDC, hariho abitwikira ubutabera, bakambura abaturage imitungo yabo, mu gihe babuze ubatabara, bagahitamo kugaragariza akababaro kabo mu kwiyunga ku barwanyi ba AFC/M23.

Ati “Mu izina ry’ubutabera, uyu munsi muri Congo umuntu ashobora kukwambura ubutaka bwawe, inzu yawe, ntumenye uwakurengera. Abo bose barababara, ejo bakajya kwiyunga ku bari mu burasirazuba. Abo iyo bageze hano, babakira nk’abacunguzi.”

Caridinal Ambongo yasabye ubutegetsi bwa RDC kureka kwirirwa buririmba amahoro, bugaharanira kuyubaka kuko amagambo gusa atari yo yatuma iki gihugu gitekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa