Labour yarahiriye kutazatuma abimukira baza mu Rwanda yatsinze amatora mu Bwongereza
Yanditswe: Friday 05, Jul 2024

Minisitiri w’intebe mu Bwongereza bwana Rishi Sunak yemeje ko ishyaka rye Conservative Party ryatsinzwe amatora kandi ko nawe yabigizemo uruhare.
Sir Keir Starmer wayoboye Ishyaka rya Labour ku ntsinzi idasanzwe,arasimbura Bwana Sunak nka minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.
Bwana Sunak yabwiye abarwanashyaka ati: "Abongereza batanze umwanzuro utangaje kuri uyu mugoroba, hari byinshi byo kwiga ... kandi ni njye nyirabayazana w’uku gutsindwa."
Sir Keir yavugiye i London rwagati,ati: "impinduka ziratangiye nonaha", yongeraho ati "ndumva ari byiza, ngomba kuba inyangamugayo".
Nyuma y’aho amajwi hafi ya yose atangajwe, Labour niyo izashyiraho guverinoma itaha, ku bwiganze bwa 170.
Ubwo amajwi atari yakabarurwa yose, Labour yari yatsindiye imyanya 410, Conservative ifite 117 mu gihe Liberal Democrats yari ifite 70.
Ishyaka rya Conservative ryatakaje imyanya kubera amakosa akomeye bakoze arimo gutuma ubuzima buhenda ku Bongereza,kwica serivisi zigenewe rubanda n’akandi kavuyo kenshi bateje.
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Liz Truss -wamaze igihe gito ku butegetsi, yatakaje umwanya we muri Norfolk y’Amajyepfo, kuko wegukanwe na Labour ku majwi 630.
Mu ijambo ry’intsinzi ryabereye i London, Sir Keir yabwiye abashyigikiye Labour ko igihugu cyakangukiye ku "izuba ry’icyizere" ryongeye kumurika nyuma y’imyaka 14 yo kugerageza kugarura ejo hazaza".
Yongeyeho ati: “Ubu dushobora kureba imbere - kugenda mu gitondo.”
Nyuma y’imyaka 14, abo mu ishyaka Labour bagarutse ku butegetsi muri iki gihugu.Labour Party yavuze ko nitsinda izahagarika kohereza abimukira mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *