skol
fortebet

’Leta y’u Burundi ishinja u Rwanda gufasha Red Tabara kugira ngo ihume amaso Abarundi’-Uwayoboye UPRONA

Yanditswe: Saturday 02, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Charles Mukasi wigeze kuyobora ishyaka ry’Abadasigana Uprona akaba ari umushakashatsi mu mateka, avuga ko Leta ya Cndd-Fdd ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa Red Tabara umaze iminsi ugaba ibitero mu Burundi kugira ngo ihume amaso Abarundi ntibite ku buzima bubi barimo bashyizwemo na Leta ya Cndd-Fdd.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma yaho umutwe wa Red Tabara ukoze igitero ku cyumweru gishize i Buringa mu ntara ya Bubanza hanyuma Leta y’uburundi igashinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe mu guhungabanya umutekano mu Burundi.

Nkuko byatangajwe na Radio “inzamba agateka kawe”,Charles Mukasi agira ati:’Iyo ubutegetsi bufite ibibazo,iyo kuyobora igihugu byabunaniye, kenshi bashaka urwitwazo mu kurangaza abenegihugu kugira ngo byitwe ko hari ikintu gikomeye bari gukora bagateza intambara ahandi, bagateza umwiryane kugirango babone umwanzi.

Bushaka umwanzi wundi hanze,kugira ngo abaturage bumve ko muri kumurwanya kandi ntawuhari.Niyo mpamvu ituma Cndd-Fdd ishinja u Rwanda."

Leta y’uburundi iherutse gushinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa Red Tabara mu guhungabanya umutekano wabwo nyamara abaturage bavuga ko uyu mutwe utera uturutse muri RDC.

Ndayishimiye we yavuze ko inyeshyamba za Red Tabara ziba mu Rwanda ndetse ko arirwo ruziha ibikoresho,ibyokurya n’intwaro.

Leta y’u Rwanda yahakanye ibyo birego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa