skol
fortebet

Liban uu n’amarira nyuma y’imfpu z’abasaga 490 bahitanwe n’ibitero bya Israel

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abantu nibura 492 biciwe mu bitero byo mu kirere bikaze kandi byageze henshi bya Israel bigambiriye Hezbollah muri Libani, nkuko minisiteri y’ubuzima ya Libani ibivuga, mu munsi wa mbere wiciwemo abantu benshi cyane mu ntambara yaho mu myaka hafi 20 ishize.

Sponsored Ad

Imiryango ibarirwa mu bihumbi yahunze ita ingo zayo, mu gihe igisirikare cya Israel cyavuze ko cyakubise ku hantu 1,600 hari Hezbollah, mu gikorwa cyo gusenya ibikorwa-remezo uyu mutwe wari warubatse kuva mu ntambara yo mu mwaka wa 2006.

Hagati aho, Hezbollah yohereje rokete zirenga 200 mu majyaruguru ya Israel, nkuko igisirikare kibivuga. Abatanga ubuvuzi bwihutirwa bavuze ko abantu babiri bakomerekejwe n’ibisigazwa by’ibisasu.

Ibihugu bikomeye byo ku isi bimaze igihe bishishikariza impande zombi kwifata, mu gihe zisa nk’izirimo kwegereza cyane intambara isesuye.

Minisiteri y’ubuzima ya Libani yavuze ko abana 35 n’abagore 58 bari mu bapfuye, mu gihe abandi bantu 1,645 bakomeretse.

Iyo minisiteri ntiyavuze umubare w’abasivile cyangwa abarwanyi bari mu bakomeretse n’abapfuye.

Minisitiri w’ubuzima Firass Abiad yavuze ko imiryango ibarirwa mu bihumbi na yo yataye ingo zayo kubera ibyo bitero byo mu kirere.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) António Guterres yavuze ko ahangayikishijwe no kuba ibintu birimo gufata indi ntera, anavuga ko adashaka ko Libani "ihinduka indi Gaza".

Josep Borrell, umukuru w’ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), yavuze ko "gufata indi ntera biteye ibyago cyane kandi birahangayikishije".

Yabivuze mbere yuko haba inama y’abategetsi bo ku isi ku biro bikuru bya ONU i New York, yongeraho ngo "turi hafi kugera mu ntambara isesuye".

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yashishikarije abaturage ba Libani "kuva ahari ibyago ubu".

Yagize ati: "Mu gihe kirekire cyane, Hezbollah yabakoresheje nk’abantu bo kwikingaho. Yashyize rokete mu byumba by’uruganiriro byanyu na misile mu magaraje yanyu.

"Mu kurinda abaturage bacu ibitero bya Hezbollah, tugomba gukuramo izi ntwaro."

I Tel Aviv, umugaba mukuru w’ingabo za Israel, Liyetona Jenerali Herzi Halevi, yabwiye abakuru b’imitwe y’ingabo ati: "Amaherezo, buri kintu cyose kiri kwibanda ku gutuma habaho uburyo bwo gusubiza abaturage bo mu majyaruguru mu ngo zabo."

Hezbollah nta cyo yatangaje ku bivugwa na Israel ko yahishe intwaro mu nzu, ndetse urwego rwa Hezbollah rwo gutangaza amakuru rwatangaje ko kugeza ku wa mbere nimugoroba umurwanyi umwe gusa wayo ari we wari wapfuye.

Ku wa mbere nijoro, Israel yavuze ko yishe "umubare munini" w’intagondwa za Hezbollah ubwo yarasaga ku hantu 1,600 ho mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Libani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa