skol
fortebet

Libya: Umuhungu wa Gaddafi yangiwe kuba umukandida ku mwanya wa Perezida

Yanditswe: Thursday 25, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Libya Col Muammar Kadhafi yakuwe ku rutonde rw’abashaka kuba abakandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki 24 Ukuboza (ukwa 12).
Komisiyo y’amatora yangiye abakandida benshi kuri uyu mwanya barimo Saif al-Islam Kadhafi, ivuga "impamvu z’amategeko", nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.
Kadhafi yari yateje impaka nyuma y’uko atangaje ko azahatanira kuba perezida.
Arashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara n’ubwicanyi (...)

Sponsored Ad

Umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Libya Col Muammar Kadhafi yakuwe ku rutonde rw’abashaka kuba abakandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki 24 Ukuboza (ukwa 12).

Komisiyo y’amatora yangiye abakandida benshi kuri uyu mwanya barimo Saif al-Islam Kadhafi, ivuga "impamvu z’amategeko", nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Kadhafi yari yateje impaka nyuma y’uko atangaje ko azahatanira kuba perezida.

Arashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara n’ubwicanyi acyekwaho ubwo se yari akiri ku butegetsi.

Gusaba guhatanira uwo mwanya kwa Khalfa Haftar nako kwateje impaka zikomeye mu gihugu kuko aregwa ibyaha bikomeye mu nkiko za Amerika, ariko ntabwo bizwi neza niba nawe ari mu bangiwe kwiyamamaza.

Abashinjacyaha ba gisirikare muri Libya basabye komisiyo y’amatora kwanga kandidatire za Kadhafi na Haftar kugeza basubije ibibazo ku byo baregwa.

Kugeza ku munsi ntarengwa wo kuwa mbere, abantu 60 bari batanze inyandiko basaba guhatanira kuba perezida.

Impirimbanyi y’uburenganzira Leila Ben Khalifa w’imyaka 46, niwe mugore rukumbi uri mu bifuza guhatana.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa