skol
fortebet

Lithuania yasabye abaturage bayo kujugunya amatelefoni akorerwa mu Bushinwa

Yanditswe: Thursday 23, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ingabo ya Lithuania yasabye abaturage ko bakwiye guta amatelefone akorerwa mu Bushinwa kandi bakirinda gusubira kugura andi mashya yaho.

Sponsored Ad

Ikigo cy’iki gihugu gishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga (Cyber Security Centre) kivuga ko cyakoze iperereza ku materefone agendanwa akoresha 5G yakozwe n’amakompanyi yo mu Bushinwa.

Kivuga ko imwe mu materefone ya kompanyi Xiaomi ifite muri yo ubuhinga bwo gukurikirana ibiyikorerwamo, mu gihe indi nayo ya kompanyi Huawei ifite utunenge ku mutekano wa nyiri kuyikoresha.

Huawei ivuga ko nta makuru y’ibanga ya nyiri gukoresha telefone ajya hanze, hanyuma Xiaomi ikavuga ko ntabyo gukurikirana amabanga ya nyiri kuyikoresha.

Minisitiri w’Ingabo Margiris Abukevicius, Yagize ati: "Turagira abantu inama kudasubira kugura amatelefone mashya y’abashinwa, hanyuma bahite bata vuba na bwangu ayo bamaze kugura".

Kuneka

Ubushobozi muri porogaramu ya terefone ya Mi 10T 5G ya Xiaomi bwari bwarazimijwe mu"karere k’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi", ariko bushobora gufungurirwa kure igihe icyo ari cyo cyose, nk’uko Minisiteri y’ingabo y’igihugu ishinzwe umutekano wa cyber yabitangaje muri raporo.

Xiaomi yanze kugira icyo ibivugaho ubwo yaganiraga na Reuters.

Umubano hagati ya Lituwaniya n’Ubushinwa wifashe nabi vuba aha.Mu kwezi gushize, Ubushinwa bwasabye Lituwaniya ko yakura ambasaderi wayo i Beijing, bunavuga ko buzahita bukura intumwa yabwo i Vilnius nyuma yuko Tayiwani.

Icyegeranyo cyakozwe cyerekana amagambo asaga 449 ashobora kunekwa n’ama apps ari muri telefone za Xiaomi, harimo no kugenzura imbuga nkoranyambaga ziyicaho.

I Burayi, ubu buhanga bwarafunzwe ariko iki cyegeranyo kivuga ko bushobora gufungurwa umwanya uwo ari wo wose hakoreshejwe ubuhanga bwa none.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa