skol
fortebet

Loni yongeye kugaragaza ko ihangayikishijwe n’imigirire iganisha kuri Jenoside muri RDC

Yanditswe: Monday 04, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umujyanama wihariye mu kurwanya Jenoside w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Alice Wairimu Nderitu, yavuze ko ahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke biri kubera hirya no hino ku Isi by’umwihariko no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Yabigarutseho mu butuma yatangiye mu nama iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2024.

Iyi nama ihurije hamwe cyane cyane abagore baturutse mu bihugu hirya no hino bikomeje kwibasirwa n’intambara ndetse n’amakimbirane ashobora kuvamo jenoside.

Yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Jenoside, urugereko rwashyiriweho kurangiza ibisigisigi by’imanza zasizwe zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ndetse n’Umuryango AEGIS TRUST.

Umuyobozi Mukuru wa AEGIS TRUST, Mutanguha Freddy, yavuze ko iyi nama yitezweho gutanga umurongo wo kurushaho kwimakaza amahoro.

Mu biganiro bifungura iyi nama, Umujyanama wihariye mu kurwanya Jenoside w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Alice Wairimu Nderitu, yavuze ko ahangayikishijwe n’ibiri kubera ku Isi, yitsa by’umwihariko ku bibazo bikomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko imvugo izwi nka Never again yo gushimangira ko amahano y’indengakamere adakwiye gusubira ukundi, ikwiye kuvanwa mu magambo kuko bitabaye Jenoside yakorewe Abatutsi yaba n’ahandi nk’uko iri gututumba muri Burasirazuba bwa Congo.

Muri RDC hamaze igihe humvikana amagambo agamije kubiba urwango hagati y’abaturage no kubangisha abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa