M23 yahakanye ibirego biri muri raporo iyiregana na RDF kurasa abasivile
Yanditswe: Saturday 28, Sep 2024

Umutwe wa M23 wateye utwatsi raporo y’Umuryango Human Rights Watch iwuregana n’ingabo z’u Rwanda kurasa abaturage b’abasivile muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ku wa 26 Nzeri ni bwo uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu washinje RDF na M23 kuba bararashe "nta kurobanura" mu nkambi z’abasivile no mu tundi duce dutuwe cyane hafi y’umujyi wa Goma, bakica abasivile.
Umushakashatsi wa HRW, Clémentine de Montjoye yavuze ko muri raporo basanze ko M23 na RDF bararashe ibisasu bya rutura byerekeza mu nkambi z’abavuye mu byabo n’ahatuye abasivile, mu bitero bigera kuri bitanu bigaragara ko bitarobanura byishe abasivile.
Muri byo, HRW ivuga ko igitero "kibi cyane" cyabaye ku itariki ya gatatu Gicurasi, hagati ya saa yine (10:00) na saa tanu (11:00) z’amanywa, ku nkambi z’abavuye mu byabo zo mu duce twa Lac Vert na Mugunga, kuri kilometero hafi 15 mu burengerazuba uvuye rwagati mu mujyi wa Goma.
Uyu avuga kandi ko mu gusubiza ku bisasu bya FARDC icyo gihe, M23 na RDF barashe rokete nibura eshatu zo mu bwoko bwa milimetero 122 zerekeza muri izo nkambi z’abavuye mu byabo, imwe muri zo igwa mu nkambi ya Mugunga yica abasivile nibura 17 barimo abana 15, abandi bantu nibura 35 barakomereka.
Kugeza ubu u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri iyi raporo, gusa inshuro nyinshi rwakunze gutera utwatsi ibivugwa na Human Rights Watch rushinja kurwibasira.
U Rwanda inshuro nyinshi kandi rwakunze kuvuga ko rudakorana n’umutwe wa M23 rushinjwa gufasha.
Uyu mutwe mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka, wavuze ko iriya raporo nshya ya HRW "irabogamye, irayobya kandi ntikurikije amahame ngengamyitwarire".
Kanyuka yanenze HRW kuba muri raporo yayo ntaho igaragaza ubwicanyi Leta ya RDC yagiye ikorera abaturage b’abasivile, ahubwo igahitamo gusigiriza.
Muri ubwo bwicanyi nk’uko M23 ibivuga harimo ubwo ku wa 30 Kanama 2023, ubwo abaturage 160 barasirwaga i Goma n’abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida Tshisekedi mbere yo kujugunya imirambo yabo mu bimodoka bya gisirikare.
Ubundi bwicanyi HRW ishinjwa kurenza ingohe ni ubwakorewe mu duce twa Kilwa na Luilu mu ntara ya Katanga, kutagira icyo ivuga ku mazu y’Abatutsi yatwitse muri Masisi bigatuma abari bayatuyemo bava mu byabo ndetse no kuba Abatutsi n’Abanyamulenge bicwa bakaribwa izuba riva ariko ntikopfore.
M23 kandi inenga uriya muryango kuba ntacyo iratangaza ku makimbirane ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze igihe bwenyegeza mu duce nka Kwamouth, Tshopo, Beni na Ituri; kuba wararuciye ukarumira ubwo "imfungwa zirenga 2,000" zicirwaga muri gereza ya Makala; urugomo abasirikare ba FARDC bakoreye i Goma n’ibindi.
Ku bwa M23, HRW yahindutse "igikoresho kinyuzwamo propaganda ndetse kikanarinda inyungu za Politiki" z’ubutegetsi bwa Kinshasa "bwanzwe urunuka n’abaturage".
Yunzemo ko ukubogama k’uyu muryango bituma utakarizwa icyizere, gusa nanone kugatuma abaturage bagizweho ingaruka n’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu bakomeza kurenganywa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *