Nkuko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Bunagana ku ya 18 Ugushyingo 2023, Perezida wa M23 yamaze gushyiraho abayobozi b’uduce uyu mutwe wafashe muri RDC.
Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze,wagaragaje amazina y’abayobozi naho bahawe kuyobora mu duce wigaruriye.
Abashyizweho ni abakuriye Teritwari ya Rutshuru ubu igenzurwa n’uyu mutwe w’inyeshyamba, hamwe n’abakuriye centre/cites za Bunagana, Kiwanja na Rubare zo muri Rutshuru.
M23 yakoze ibi mu gihe hashize iminsi itatu yugarijwe n’ibitero by’indege z’intambara z’igisirikare cya DR Congo hamwe n’imirwano ya hato na hato yo ku butaka mu bice bimwe bya Rutshuru na Masisi byegera umujyi wa Goma.
Mu bahawe umwanya harimo Prince Mpabuka wagizwe umuyobozi wa Rutshuru yungirijwe na Boungo Salomon.
Umuyobozi wa centre Bunagana ni Kanyamarere Desire.
Centre Kiwanja iyobowe na Katembo Jean,iya Rubare iyobowe na Maguru Celestin.
Abategetsi bashyizweho, barimo Prince Mpabuka wagizwe umukuru wa teritwari ya Rutshuru – ntabwo basanzwe ari amazina azwi cyane hanze y’umutwe wa M23.
M23 ntiyatangaje niba yashyizeho n’abategetsi ba Masisi, teritwari nayo uyu mutwe ugenzura mu gice kinini cyayo.
Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bafashe iki gikorwa nk’intangiriro yo gushinga igihugu gishya muri DR Congo – ibizwi ku izina rya Balkanisation. Abandi bavuze ko mu gihe uyu mutwe ufite aho ugenzura ari uburenganzira bwawo kuhashyira n’ubutegetsi.
Intara ya Kivu ya Ruguru igizwe na teritwari eshanu, ibice binini by’ebyiri muri zo - Rutshuru na Masisi - bigenzurwa na M23 kandi abarwanyi bayo bagenzura uduce turi muri kilometero zitarenga 35 uvuye ku murwa mukuru w’iyi ntara - Goma.
Umutwe wa M23 uvuga ko udateze gucika intege,kugeza igihe Perezida Tshisekedi azemerera ko bagirana ibiganiro.
Ubu uhanganye n’ibitero bya drones bituruka kuri SADC na FARDC gusa bakomeje kwirwanaho no kurinda abaturage mu duce babarizwamo.
Ni mu gihe kandi intambara ikomeje gukara muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ingabo za SADC n’ihuriro rya FARDC bakomeje kugaba ibitero by’urudaca ku birindiro bya M23 ari nako bihitana abaturage nk’uko umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki Lawrence Kanyuka adahwema kubitangaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *