skol
fortebet

M23 yatangaje ko ibiganiro na leta aribyo bizatuma irekura Bunagana

Yanditswe: Wednesday 22, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe w’inyeshyamba wa 23 uvuga ko wakiriye neza umwanzuro w’inama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC)

Sponsored Ad

Umutwe w’inyeshyamba wa 23 uvuga ko wakiriye neza umwanzuro w’inama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) isaba ko imirwano ihagarara aka kanya, ariko ko utiteguye kuva mu mujyi wa Bunagana mbere yuko ugirana ibiganiro na leta.

Leta ya Congo ifata M23 nk’umutwe w’"iterabwoba", wo ukavuga ko nta cyo ibyo bivuze kuri wo.

Uvuga ko leta yagiye yirengagiza amasezerano bagiranye mbere.

Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko uyu mutwe utigeze utangaza intambara kuri leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko ugabwaho ibitero n’abasirikare ba leta ukirwanaho.

Major Ngoma yumvikanishije ko uyu mutwe ushobora kuba wava mu mujyi wa Bunagana.

Yagize ati: "Kuhava si ikibazo. Ubu ni saa ngahe ubu? Ni saa tatu n’iminota 10 [9h10], dushobora kuhava saa tatu n’iminota 10, hanyuma saa kumi n’iminota 10 z’umugoroba [16h10] bagatangira kuturasaho, bagatangira gutangaza ngo ‘twisubije Bunagana, twabirukanye’.

"Bagatangira kuturasaho. Nta muntu n’umwe ubivugaho iyo baturasaho, iyo MONUSCO irimo kuturasaho.

"Iyo bica imiryango yacu, ibyo nta muntu n’umwe ubivugaho. Kubera iki bimera gutyo? Kubera iki iyo politiki yo gufata abantu mu buryo butandukanye? Ni nkaho abandi ari bo bafite uburenganzira bwo kubaho [bonyine].

"Ariko twatangira kwirwanaho mugatangira kutwamagana ku ma radiyo. Ibyo biraduhangayikishije".

Leta ya Congo yamaganye abibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.
Abakuru b’ibihugu bo muri EAC banemeje iyoherezwa muri DR Congo ry’umutwe w’ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa M23.

Leta ya Congo ivuga ko uwo mutwe w’ingabo z’akarere "udakwiye kubamo" abasirikare b’u Rwanda.

Major Ngoma avuga ko nta mpungenge M23 itewe n’uwo mutwe w’ingabo z’akarere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa