skol
Kigali

Macky Sall yaganirije kuri telephone Tshisekedi na Kagame ku kibazo cya M23

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 31 May 2022

Perezida Macky Sall wa Senegal yatangaje ko ashimira ba perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DR Congo kubera ibiganiro bagiranye "mu gushakisha amahoro" hagati y’ibihugu byombi.

Ni nyuma y’uko leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali gufasha umutwe wa M23 mu ntambara wari umwaze iminsi urwana n’ingabo za leta, ibyo leta y’u Rwanda yahakanye.

Ntabwo haratangazwa ibyo Kagame na Tshisekedi bemeranyijwe mu biganiro byabo kuri telephone na Macky Sall uvuga ko byabaye ku cyumweru no kuwa mbere.

Hagati aho inyeshyamba za M23 kuva ku cyumweru zavuye mu duce twa teritwari za Rutshuru na Nyiragongo zari zirimo duhita twongera kugenzurwa n’ingabo za leta.

Umuvigizi wa M23 Willy Ngoma yabwiye BBC ati: "Twavuye muri utwo turere kugira ngo dutange amahoro".

Aho uyu mutwe ubu ufite ibirindiro ntabwo hazwi neza, ariko Radio Okapi ivuga ko ari mu mihana yegereye umupaka w’u Rwanda.

Radio Okapi ivuga kandi ko abaturage bo mu duce dutandukanye muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo bari baravuye mu byabo ubu barimo gutahuka.

’M23 igomba kurwanywa’

Umuvugizi wa leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, kuwa mbere yabwiye abanyamakuru i Kinshasa ko leta idashobora kuzagirana ibiganiro "n’abaterabwoba ba M23".

M23 yo ivuga ko isaba leta kubahiriza ibiri mu masezerano atandukanye yagiranye nabo kugira ngo ihagarike intambara burundu.

Ibyo M23 isaba by’ingenzi harimo;

Kuvangwa n’ingabo za leta abandi bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe no gucyura impunzi.

Kurengera abiganjemo abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi ivuga ko bibasirwa n’inyeshyamba zitandukanye muri Rutshuru, Masisi, na Nyiragongo.

Willy Ngoma uvugira M23 yabwiye BBC ati: "Ntabwo turi umutwe w’iterabwoba, kutwita kuriya ntacyo bivuze ni ibyo bo [leta] batekereza gusa."

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Patrick Muyaya we yagize ati: "Byaba bimaze iki kuganira n’umutwe w’iterabwoba? Nta kindi gihe kigihari cyo kuganira [n’uwo mutwe]."

Muyaya yongeraho ko M23 igomba kurwanywa hakoreshejwe imbaraga za gisirikare.

Leta yavanye M23 mu biganiro byatangiye mu kwezi gushize i Nairobi yagiranye n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo, leta ishinja M23 gutangiza imirwano mbere y’ibyo biganiro.

Ibi biganiro biteganyijwe ko bigomba gukomereza mu mujyi wa Goma.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amerika yashyigikiye ibikorwa by’akarere byo guhagarika amakimbirane muri...

Ubutegetsi bw’Amerika bwashyigikiye inshingano za Perezida Uhuru Kenyatta mu...
4 July 2022 0

"Inkunga zihabwa u Burundi ntacyo zabumariye"- Perezida Ndayishimiye

Umukuru w’igihugu cy’ u Burundi yatangaje ko imfashanyo zitangwa...
4 July 2022 0

RDC: Perezida Tshisekedi yahaye inzu abasirikare bafite amapeti...

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Antoine Félix Tshisekedi...
3 July 2022 0

Amerika yiyemeje kuzura umubano wihariye n’igihugu cya DR congo

Perezida w’amerika, Joe Biden, yavuze ko igihugu cye kiyemeje gushimangira...
1 July 2022 0

Irani irashinjwa kuzitira ibiganiro biha umurongo ikorwa ry’ibitwaro...

Ibiganiro bishya hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Irani ku...
1 July 2022 0

Ingorane za DRC ni ubutegetsi bujegajega kuva kera “imboni za...

Kimwe mu bintu nyamukuru bituma Repubulika ya Demokarasi ya Congo ihora mu...
29 June 2022 0