Macron wiyerekanye nk’uhangana na Putin arahura n’Abasirikare ba Ukraine bari gutorezwa mu gihugu cye
Yanditswe: Wednesday 09, Oct 2024
U Bufaransa bwatangaje bwa mbere ko buzafasha gutoza Abasirikare ba Ukraine mu Kwakira 2022, kandi gahunda yo gushyira batayo yose ku rundi rwego ubu iragenda neza.
Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aza gusura inkambi ya gisirikare mu burasirazuba bw’u Bufaransa aho aza guhura n’abasirikare ba Ukraine barimo gutozwa n’Ingabo z’u Bufaransa.
Aho inkambi ya gisirikare iherereye ni ibanga kubera impungenge z’umutekano.
Biraba bibaye ku nshuro ya mbere umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa abonanye n’Ingabo za Ukraine ku butaka bw’u Bufaransa.
Macron araba aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, na mugenzi we wo muri Ukraine, Rustem Umerov.
Lecornu yatangaje bwa mbere imyitozo y’abasirikare ba Ukraine ku butaka bw’u Bufaransa mu Kwakira 2022 nk’uko bitangazwa na Euronews.
Muri iyi mpeshyi, Macron yakoresheje uruzinduko rwa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 ishize ingabo zishyize hamwe (mu Ntambara y’Isi) zigeze muri Normandy, atangaza ko u Bufaransa buzatoza kandi bugaha ibikoresho brigade yose.
Kwitegura urugamba
Abasirikare ba Ukraine bagera ku 2300 biteguye gutorezwa mu nkambi mu mezi abiri ari imbere, bagize batayo eshatu z’abarwanira ku butaka, abubatsi, amakipe akoresha intwaro ziremereye n’abandi bahanga.
Nk’uko Perezidansi ibivuga, iryo tsinda rigizwe n’abasore bato bato binjiye mu gisirikare vuba ndetse n’abasirikare b’inararibonye bakoreye mu mitwe itandukanye.
Ngo abasirikare ba Ukraine "bazahabwa imyitozo yo guhangana n’ibibazo bahura nabyo buri munsi" ku rugamba .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *