Madamu Mushikiwabo yahaye igisubizo gitangaje uwamubajije ku muyobozi wa RDC wanze kujya mu ifoto y’abitabiriye inama ya Francophonie
Yanditswe: Tuesday 22, Nov 2022

Inama ya 18 ya Francophonie yarangiye mu minsi ishize i Djerba, muri Tuniziya yemeje ko Louise Mushikiwabo akomeza kuyobora umuryango wa Francophonie.
Igihugu cya DRC cyaboneyeho umwanya wo kongera gutanga ubutumwa ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’akarere kacyo aho ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Muri iyi nama ariko,Minisitiri Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge yanze kujya mu ifoto y’abayobozi bitabiriye iriya nama ya Francophonie ku ko yashakaga (...)
Inama ya 18 ya Francophonie yarangiye mu minsi ishize i Djerba, muri Tuniziya yemeje ko Louise Mushikiwabo akomeza kuyobora umuryango wa Francophonie.
Igihugu cya DRC cyaboneyeho umwanya wo kongera gutanga ubutumwa ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’akarere kacyo aho ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Muri iyi nama ariko,Minisitiri Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge yanze kujya mu ifoto y’abayobozi bitabiriye iriya nama ya Francophonie ku ko yashakaga kwigaragambya yerekana ko igihugu cye kitabanye neza n’u Rwanda.
Uyu yitabiriye inama nyinshi mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi ariko yaratunguranye abura mu ifoto y’abayobozi.
Madamu Mushikiwabo abajijwe ku myitwarire ya Bwana Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge muri iyi nama,yagize ati: "Ntabwo nigeze nita na gato ku kureba abari mu ifoto cyangwa abatari bayirimo.Niba atara ahari birababaje kuko twari kwishimira ko aba hamwe natwe."
Intumwa z’Abanyekongo ngo ntizishimye ijambo Louise Mushikiwabo yavuze ku mutekano w’u Rwanda na RDC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *