skol
fortebet

Malawi: Abarundi n’Abanyarwanda bari kwerekezwa mu nkambi ku ngufu

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Thursday 18, May 2023

Malawi: Abarundi n'Abanyarwanda bari kwerekezwa mu nkambi ku ngufu

Sponsored Ad

skol

Impunzi ziba muri Malawi ziravuga ko leta y’icyo gihugu yatangiye gushyira mu bikorwa ikoresheje ingufu icyemezo iherutse gufata kizisaba kuva aho zituye zikajya mu nkambi zagenewe ya Dzaleka.

Abarebwa n’iki cyemezo ni impunzi zigera ku bihumbi 8 zituye mu mijyi cyangwa ahandi mu duce tw’igihugu tutari muri iyo nkambi.

Izo mpunzi zaherukaga gutangaza ko zihangayikishijwe n’icyo cyemezo cya leta mu gihe benshi mu barebwa nacyo basanzwe bamenyereye ubuzima bw’imirimo itandukanye irimo n’abikorera ku giti cyabo.

Leta ya Malawi yari yatanze itariki ntarengwa ya 15 z’ukwezi kwa kane kugira ngo abarebwa n’aya mabwiriza babe bimutse, bitaba ibyo bakajyanwa muri iyo nkambi ku ngufu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa