skol
Kigali

Col Mamady Doumbouya yarahiriye kuba Perezida wa Gineya w’inzibacyuho

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 October 2021

Muri Guinea, umukuru w’abasirikare bakoze kudeta, Lieutenant-colonel Mamady Doumbouya, yimitswe uyu munsi nk’umukuru w’igihugu w’inzibacyuho. Yarahiriye imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gineya saa sita ku isaha ya Conakry.

Kwimikwa kwe ni umuhango kuko yari amaze hafi ukwezi mu by’ukuri ari we uyobora igihugu, ku isonga ry’agatsiko kitwa CNRD k’abasirikare bafatanyije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Alpha Conde, ku italiki ya 5 y’ukwezi kwa cyenda.

Kuwa mbere w’iki cyumweru, CNRD yashyizeho itegeko shingiro ry’inzibacyuho, rijya mu kigwi cy’itegeko nshinga, rivuga ko inzibacyuho izayoborwa na Comité National du Rassemblement pour le Développement-CNRD ubwayo, Colonel Doumbouya, ari we mukuru wa CNRD, Perezida wa Repubulika n’umukuru w’igihugu, ari nawe mukuru w’ikirenga w’ingabo z’igihugu.

Iri tegeko rivuga kandi ko Colonel Doumbouya agomba gushyiraho minisitiri w’intebe w’umusivili, n’inama y’igihugu y’inzibacyuho izaba nk’Inteko Ishinga Amategeko, kandi ko izi nzego zigomba kuzashyiraho Itegeko Nshinga rishya, no kuzakoresha amatora yizewe.

Igihe cy’inzibacyuho atangiye nticyagenwe. Ntibizwi igihe izamara mbere y’amatora azagarura abasivili ku butegetsi. Abakuru b’ihugu bya CEDEAO, umuryango w’ubukungu w’Afrika y’uburengerazuba na Gineya irimo, bo barotsa igitutu CNRD kugirango ikoreshe amatora ya perezida wa Repubulika n’inteko ishinga amategeko mu mezi atandatu ari imbere. Bavuga ko bashobora gufatira ibihano abasilikare ba CNRD nibaramuka batabikoze.

CEDEAO ifite impungenge z’imidugararo muri Afurika y’uburengerazuba nyuma ya kudeta ebyiri mu mwaka umwe muri aka karere nyuma y’iyo muri Mali yabaye mu kwezi kwa gatanu gushize.

VOA Afrique / AFP

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamenyekanye aho Alpha Condé yajyanywe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi...

Agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Guinea batangaje ko uwo...
30 November 2021 0

Africa y’Epfo yavuze amagambo akomeye ku byemezo yafatiwe n’ibihugu birimo...

Leta y’u Rwanda yahagaritse by’agateganyo ingendo n’ibihugu icyenda byo muri...
29 November 2021 0

Libya: Umuhungu wa Gaddafi yangiwe kuba umukandida ku mwanya wa...

Umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Libya Col Muammar Kadhafi yakuwe ku...
25 November 2021 0

Sudan: Minisitiri w’Intebe agiye gusubizwa ku butegetsi nyuma y’iminsi...

Minisitiri w’Intebe wa Sudani wari aherutse guhirikwa mu kwezi gushize,...
21 November 2021 0

AU yahakanye amakuru yo kwimura ikicaro cyayo muri Ethiopia kikazanwa mu...

Ikinyamakuru La Libre giheruka kwandika ko intambara iri kubera muri...
8 November 2021 0

Malawi: Umudepite wa mbere mu mateka ufite ubumuga bw’uruhu yarahiye

Overstone Kondowe niwe muntu ufite ubumuga bw’uruhu [nyamweru] wa mbere...
5 November 2021 0