skol
fortebet

Marco Rubio Yavuze ko Umutwe wa Hamas Ugomba Kurandurwa

Yanditswe: Monday 17, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio ari i Yerusalemu aho yagiranye ibiganiro na Ministiri w’intebe wa Isirayeli Benjamini Netanyahu yavuze ko Amerika ishyigikiye byimazeyo intambara ya Isirayeli muri Gaza.

Sponsored Ad

Uretse ibi, Ministri Marco Rubio yavuze ko Hamas igomba kurandurwa kandi ko idashobora gukomeza kuba igisirikare cyangwa se ngo ibe igisirikare cya Leta. Ministiri Rubio yabwiye ministiri w’intebe wa Isirayeli Netanyahu ko igihe cyose Hamas ihagaze nk’umutwe ushobora kuyobora, cyangwa nk’umutwe ushobora gutera ubwoba binyuze mu rugomo, ibyo bivuze ko amahoro adashoboka.

Birashoboka ko Minisitiri Rubio agiye guhangana cyangwa kurwanywa n’ibihugu by’abarabu ku bijyanye na gahunda ya perezida w’Amerika Donald Trump yo kwimura abanyapalestina baka va muri Gaza bakajya gutuzwa mu bindi bihugu bituranyi. Bityo Isirayeli igashyikiriza Amerika iyi ntara ya Gaza kugirango abe ari yo iyigenzura kandi iyivugurure.

Mu gihe mu bafatanyabikorwa b’Amerika n’abandi batumvikana nayo ku mugambi wa Perezida Trump kuri Gaza, Ministiri w’intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu we yarawukeje avuga ko we na Perezida Trump bawuhuriyeho ku hazaza ha Gaza. Ku bijyanye n’imbohe z’abanyesirayeli zafashwe na Hamas, Netanyahu yasubiyemo amagambo ya Trump, yavuze ko mu gihe Hamas itazarekura izo mfungwa, amarembo y’ikuzimu azaba afunguriwe uyu mutwe.

Kuri uyu wa gatandatu, uyu mutwe wa Hamas watanze abantu batatu wari watwaye bunyago, mu gihe wo wari utegereje kwakira abagera kuri 400 bafashwe na Isirayeli. Ministeri y’ubuzima y’abanyapalestina, ivuga ko iyi ntambara imaze amezi 15, imaze gutwara ubuzima bw’abanyapalestina bagera ku bihumbi 48. Isirayeli nayo ku rundi ruhande ikavuga ko imaze kwica abarwanyi ba Hamas ibihumbi 17, nubwo nta bimenyetso itanga. Mu rugendo arimo mu burasirazuba bwo hagati, ntabwo biteganyijwe ko Marco Rubio hari umutegetsi wo muri Palestina bazabonana.

Netanyahu avuga ko yahaye Hamas icyo yise amahirwe yo kwitanga mu maboko yayo ikohereza abayobozi bayo mu buhungiro, ariko Hamas ibyo yabiteye utwatsi. Hagati aho nubwo habayeho guhagarika imirwano, Isirayeli yavuze ko yagabye igitero cy’indege ku bantu bagereye ibirindiro byabo kuri mu majyepfo ya Gaza. Hamas yafashe iki gitero nk’icyaha gikomeye ishinja Netanyahu gushaka kwica amasezerano.

Misiri yavuze ko izakira inama y’abakuru b’ibihugu by’abarabu ku ya 27 y’uku kwezi kwa kabiri kandi ko irimo gukorana n’ibindi bihugu ku gitekerezo cy’uko Gaza yakongera kubakwa bitabaye ngombwa ko abaturage baho bakurwayo. Imiryango mpuzamahanga ivuga ko kuvana abanyapalestina muri Gaza byaba ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa