Meghan yakomoje ku mibanire ye n’Ubwami,ashimangira ko kubabarira bisaba umuhate
Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

Markle Meghan, umugore w’igikomangoma Harry cy’Ubwongereza, yavuze ku kamaro ko kubabarira mu kiganiro kirambuye n’ikinyamakuru cyo muri Amerika.
Markle Meghan, umugore w’igikomangoma Harry cy’Ubwongereza, yavuze ku kamaro ko kubabarira mu kiganiro kirambuye n’ikinyamakuru cyo muri Amerika.
Meghan, w’imyaka 41, yabwiye The Cut ko “kubabarira bisaba umuhate ukomeye ” ubwo yari abajijwe ku mibanire ye n’umuryango w’ibwami, n’abo mu muryango we.
Ati: “Namaze gutera intambwe igaragara, cyane cyane kumenya ko navuga icyo ari cyo cyose.”
Yavuze kandi ku mibanire y’igikomangoma Harry na se, Igikomangoma Charles.
Abajijwe n’umunyamakuru Alison Davis ku ngaruka z’ikirego cye ku buzima bwite yareze ikinyamakuru Mail on Sunday, Meghan yasubije ati:
“Harry yarambwiye ngo ‘nabiburiyemo data.’ Ntabwo bigomba kubagendekera uko byangendekeye, ariko uwo ni umwanzuro we.”
Umuvugizi wa Meghan nyuma yabwiye BBC ko yasobanuraga papa we bwite, ubu batakivugana, kandi yavugaga ko yizeye ko ibyo bitazaba no ku mugabo we Harry.
Davis yabajije Meghan niba hari umwanya w’imbabazi hagati ye n’umuryango yashatsemo ndetse n’umuryango we bwite.
Meghan arasubiza ati: “Nibaza ko imbabazi ari ingenzi cyane. Bisaba ingufu nyinshi kutababarira.
“Ariko bisaba n’umuhate munini kubabarira. Nateye intambwe ikomeye, cyane cyane kumenya ko nshobora kuvuga icyo ari cyo cyose.”
Muri iki kiganiro cy’amagambo 6,450, Meghan kandi yavuze ku:
ubwoba bwe ko iyo aguma mu Bwongereza umuhungu we Archie, w’imyaka 3, yari kwibasirwa n’itangazamakuru
yanenze kuba atari afite ubwisanzure ku gusohora amafoto y’umuryango nubwo yari mu bantu bakuru ibwami
yavuze ko yumvaga “kubaho gusa [kwacu], kwari kubangamiye imikorere y’inzego z’ubutegetsi” mu Bwongereza
ahishura ko arimo gutekereza kugaruka kuri Instagram.
Meghan na Harry, ubu baba i Montecito, muri California, bafite undi mwana w’umukobwa w’umwaka umwe, Lilibet. Basinye amasezerano atandukanye na Spotify na Netflix kuva bava mu Bwongereza.
Ikiganiro na The Cut cyari mu rwego rwo kwamamaza umushinga wa Meghan kuri Spotify podcast witwa Archetypes, wamuritswe mu cyumweru gishize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *