Menya Sumbu Sita wasimbuye Tshibangu nk’intumwa mu bibazo bya RDC n’u Rwanda
Yanditswe: Sunday 01, Sep 2024

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashyizeho Sumbu Sita Mambu nk’intumwa ye Nshya yiharariye mu bibazo bya RDC n’u Rwanda asimbuye Serge Tshibangu.
Sumbu Sita Mambu, ufite impamyabumenyi ihanitse yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Bukavu, afite uburambe bukomeye bw’imyaka irenga 20 akorana n’Umuryango w’Abibumbye, cyane cyane mu turere turimo amakimbirane.
Yakoze hagati ya 2003 na 2004 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUC), nyuma yaje kuba MONUSCO.
Nyuma yaje koherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Liberia (UNMIL) kuva 2004 kugeza 2008, mbere yo gukorera muri Sudani mu karere ka Darfur kuva mu 2008 kugeza 2014.
Amaherezo, yoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) mu 2014. "Ariko kandi ni umwe mu bantu begereye Perezida wa Repubulika", nk’uko umwe mu bagize guverinoma yabitangarije ACTUALITE.CD.
Ishyirwaho rye rije mu gihe DRC n’u Rwanda bikomeje gushyira imbaraga mu biganiro n’ubwiyunge biyobowe na Angola.
Mu nama ya kabiri y’abaminisitiri hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Congo n’u Rwanda i Luanda mu mpera za Nyakanga, impande zombi zemeye ko ari ngombwa gusenya umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Congo. Icyakora, impande zombi zikomeje kutavuga rumwe ku kibazo cyo kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo.
Sumbu Sita Mambu rero azaba afite inshingano zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’ibiganiro bya Luanda no gushimangira ubufatanye mu bukungu bw’akarere, bijyanye n’umwuka uri hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Bivugwa ko uwamubanjirije kuri uyu mwanya yari yagaragaje umurongo ukomeye urwanya u Rwanda na M23.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *