skol

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa yashyizeho guverinoma nshya

Yanditswe: Monday 13, Oct 2025

featured-image

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, wari uherutse kwegura Perezida Macron akamusubiza muri uwo mwanya, yashyizeho guverinoma nshya.

Ni guverinoma yashyizweho ku wa 12 Ukwakira 2025 nyuma y’imisi ibiri agarutse mu inshingano, aho igizwe n’abaminisitiri bamwe basubijweho, abandi bahabwa imirimo mishya.
Bamwe mu ba Minisitiri basubijweho barimo Gérald Darmanin wongeye kugirwa Minisitiri w’Ubutabera, Amélie de Montchalin wongeye kugirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Jean-Noël Barrot wasubijwe ku mwanya wo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Roland Lescure wagizwe Minisitiri w’Ubukungu
Abandi ba Minisitiri bashyizweho barimo Catherine Vautrin wagizwe Minisitiri w’Ingabo, Annie Genevard wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi, Rachida Dati wagizwe Minisitiri w’Umuco, Laurent Nuñez wabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu na Jean-Pierre Farandou wabaye Minisitiri w’Umurimo.
Sébastien Lecornu yavuze ko inshingano za mbere z’iyi guverinoma ari ugushyiraho ingengo y’imari y’u Bufaransa.
Ati: “Inshingano z’iyi guverinoma ni ugushyiraho ingengo y’imari mbere y’uko umwaka urangira. Ndashimira abagabo n’abagore biyeguriye gukorera iyi guverinoma bashyize ibindi ku ruhande kugira ngo bakore ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi; gushyira inyungu z’igihugu imbere.”
Icyakora igihe iyi guverimoma izamara ntikiramenyekana kuko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko azahangana n’iyi guverinoma nshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa