skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe Mushya w’ u Bwongereza yamenyekanye

Yanditswe: Monday 24, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rishi Sunak niwe watsinze amatora yo kuba minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yari ategerejwe cyane.
Yasimbuye Madamu Liz Truss uherutse kwegura mu minsi mike ishize kubera igitutu yokejwe n’abo mu ishyaka rye.
Madamu Truss yabaye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza umaze igihe gito ku butegetsi kuko yeguye mu cyumweru gishize nyuma y’iminsi 44 gusa atowe.
Gutsinda kwa Bwana Sunak kuje nyuma y’uko Boris Johnson yikuye mu matora mu ijoro ryo ku cyumweru.
Bwana Sunak niwe wari umukandida wenyine (...)

Bwana Sunak niwe wari umukandida wenyine nyuma y’aho Penny Mordaunt yikuye mu matora mbere y’uko igihe ntarengwa cya sa munani (14:00) kirangira.

Bwana Rishi Sunak ni Uwongereza ufite inkomoko mu Buhinde ndetse yakoze agahigo ko kuba umuntu wa mbere ufite iyi nkomoko ubigezeho.

Uyu mugabo w’Umuhindu yabaye Minisitiri w’Intebe ukiri muto mu baheruka ndetse ava mu ishyaka rya Conservative.

Rishi Sunak yahoze ari Minisitiri w’Imari w’Ubwongereza mbere y’uko agirirwa iki cyizere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa