skol
fortebet

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yitabiriye ibirori by’Ubwigenge bw’u Burundi

Yanditswe: Thursday 01, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari i Bujumbura, aho yahagarariye Perezida Kagame mu Birori byo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bubonye ubwigenge. Yakiriwe na Prosper Bazombanza, Visi Perezida w’iki gihugu,nk’uko ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda bibivuga.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe,Edouard Ngirente,niwe muyobozi ukomeye w’u Rwanda ugeze muri iki gihugu kuva mu 2015 ubutegetsi bwombi butarebana neza.

Ku butegetsi bushya bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, u Rwanda n’u Burundi byatangiye umuhate wo kongera kubana neza.

Habaye ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, yaba ibyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ibyahuje abakuru b’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare bigamije guhanahana amakuru mu guhashya umwanzi washaka guhungabanya umutekano.

Perezida Ndayishimiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, yavuze ko afite icyizere ko mu gihe gito ibihugu byombi bizongera kubana neza.

Ati “Rero njye mfite icyizere gikomeye cyane ko igihugu cy’u Rwanda ejo tuzaba dukundana kuko ubu twamaze kubona icyo dupfa kuko turakizi, ni ukuvuga ngo ejo bundi muzasanga tubazanya ngo ubundi twapfaga iki? Kariya gusa ni ko kaduteranyije? [U Rwanda] Ntirwaba mu karere kose, ku Isi hose aricyo gihugu cyonyine kivuga ngo kirangana n’u Burundi kandi tuvuga ururimi rumwe, turi abavandimwe.”

Mugenzi we w’u Rwanda na we yagarutse kuri iyi ngingo, agaragaza uko umubano n’ibihugu by’ibituranyi wifashe, avuga ko mu minsi yashize u Rwanda rutari rubanye neza n’u Burundi ariko ko ibintu biri kujya mu buryo.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Perezida Kagame yabivuze ubwo yasozaga Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Yagize ati “Abaturanyi bacu, ni bane gusa tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy’amajyepfo, u Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana ariko ngira ngo ubu twe n’Abarundi turashaka kubana kandi nabo bamaze kwerekana iyo nzira.”

Kuva mu 2015, hagati y’u Rwanda n’u Burundi hajemo agatotsi guhera ubwo muri iki gihugu cy’igituranyi hadukaga imvururu zakurikiye ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida icyo gihe, maze leta ye igashinja u Rwanda gukingira ikibaba abagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Ibintu byaje kujya irudubi ubwo abitwaje intwaro baturutse mu Burundi batangiraga kujya bagaba ibitero mu Rwanda, maze narwo rushinja iki gihugu kuba indiri y’abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.


Ibitekerezo

  • Koko abayobozi b’i Burundi ntibajya bambara agapfukamunwa. Iwabo nta corona ihaba disi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa