skol
fortebet

Minisitiri w’intebe wa Israel yibasiye Iran avuga ko ari "ubutegetsi bw’abicanyi".

Yanditswe: Sunday 20, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe wa Israel yavuze ko amahanga akwiye "gukanguka" nyuma y’itorwa ry’uzaba Perezida mushya wa Iran Ebrahim Raisi.
Minisitiri w’intebe Naftali Bennett yavuze ko Iran ari "ubutegetsi bw’abicanyi" bushaka intwaro za nikleyeri - ibyo Iran yakomeje guhakana.
Ku wa gatandatu, Ebrahim Raisi yatangajwe ko ari we watsinze amatora ya perezida muri Iran, yabonywe ahanini nk’ayakozwe mu buryo bumuha amahirwe kurusha abandi.
Bwana Raisi, uzarahira mu kwezi kwa munani, ni we mucamanza (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe wa Israel yavuze ko amahanga akwiye "gukanguka" nyuma y’itorwa ry’uzaba Perezida mushya wa Iran Ebrahim Raisi.

Minisitiri w’intebe Naftali Bennett yavuze ko Iran ari "ubutegetsi bw’abicanyi" bushaka intwaro za nikleyeri - ibyo Iran yakomeje guhakana.

Ku wa gatandatu, Ebrahim Raisi yatangajwe ko ari we watsinze amatora ya perezida muri Iran, yabonywe ahanini nk’ayakozwe mu buryo bumuha amahirwe kurusha abandi.

Bwana Raisi, uzarahira mu kwezi kwa munani, ni we mucamanza mukuru wa Iran kandi afite ibitekerezo bikarishye byo kudashaka impinduka.

Yafatiwe ibihano n’Amerika, anavugwaho kugira aho ahuriye n’ibikorwa byo guha igihano cy’urupfu mu kivunge imfungwa za politiki mu bihe byashize.

Mu itangazo yasohoye nyuma y’intsinzi ye, yasezeranyije gukomeza icyizere rubanda igirira leta, no kuba umutegetsi w’abaturage bose.

Igitangazamakuru cya leta cyasubiyemo amagambo ye agira ati: "Nzashyiraho guverinoma ikorana umuhate, y’impinduramatwara kandi irwanya ruswa".

Mu nama y’abaminisitiri yo kuri iki cyumweru, Bwana Bennett yabwiye bagenzi be ko aya ari "amahirwe ya nyuma ku bihugu bikomeye ku isi ngo bikanguke... bisobanukirwe uwo birimo gukorana na we".

Ati: "Ubutegetsi bw’abicanyi nta na rimwe bugomba kwemererwa kugira intwaro kirimbuzi".

Iran na Israel bimaze igihe kirekire biri "mu ntambara ya rwihishwa", yatumye ibihugu byombi bigira uruhare mu bikorwa byo kwihimurana, ariko kugeza ubu byirinze kurwana byeruye.

Ariko mu gihe cya vuba aha gishize, ubushyamirane hagati y’ibi bihugu bwongeye kwiyongera nanone.

Igitera ubu bushyamirane ni uruhurirane rw’ibibazo, ariko kimwe mu bibazo bikomeye bibutera ni ibikorwa bya nikleyeri bya Iran.

Iran ishinja Israel kuba ari yo mu mwaka ushize yishe umuhanga mu bya nikleyeri wayo ukomeye, ndetse ikayishinja kugaba igitero mu kwezi kwa kane kuri kimwe mu bigo byayo bitunganya ubutare bwa uranium.

Hagati aho, Israel ntabwo yemera ibivugwa na Iran ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije amahoro gusa, ikavuga ko izi neza ko Iran irimo gukora yubaka intwaro ya nikleyeri.

Amerika yavuze iki?

Amasezerano kuri nikleyeri ya Iran yo mu 2015, yayikuriragaho ibihano bikomeye bimwe mu gihe cyose na yo ihagaritse ibikorwa bimwe bya nikleyeri, yasenyutse ubwo uwari Perezida w’Amerika Donald Trump yayavagamo mu 2018.

Icyo gihe yongeye gushyiraho ibihano bikomeye byo mu rwego rw’ubukungu kuri Iran.

Ubutegetsi bwa Perezida w’Amerika Joe Biden ubu burimo kugerageza gushaka uburyo bwasubira muri ayo masezerano.

Mu gusubiza ku bihano bikomeye yari yongeye gufatirwa, Iran yongereye ibikorwa byayo bya nikleyeri, ndetse ubu irimo gutunganya uranium ku bipimo byo hejuru cyane - nubwo itaragera ku bipimo byayo bikenewe ngo ishobore gukora intwaro zo ku rwego rwa nikleyeri.

Ivuga ku byavuye mu matora, Amerika yavuze ko ibabajwe no kuba Abanya-Iran "babujijwe uburenganzira bwo guhitamo abategetsi babo mu matora akozwe mu bwisanzure no mu mucyo".

Abitabiriye amatora bari ku gipimo cya mbere cyo hasi cyane kibayeho mu matora muri iki gihugu, abatageze kuri 50% by’abari biyandikishije ngo batore ni bo bagiye gutora, ugereranyije n’abarenga 70% batoye mu matora yo mu 2017.

Abantu benshi banze kwitabira aya matora, bemeza ko yakozwe ku buryo buha amahirwe menshi Bwana Raisi, inshuti ikomeye y’umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa