skol
fortebet

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya yahishuye ko NATO iri mu ntambara yayo na Ukraine

Yanditswe: Tuesday 26, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yavuze ko intwaro ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) biha Ukraine, zisobanuye ko umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare wabyo (OTAN/NATO) "urebye uri mu ntambara n’Uburusiya".

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 25 Mata 2022, mu kiganiro Sergei Lavrov yahaye itangazamakuru aho yagize ati “Izi ntwaro zizagabwaho igitero n’igisirikare cy’Uburusiya mu buryo bwemewe n’amategeko bijyanye n’igikorwa cyihariye [cy’igisirikare cy’Uburusiya muri Ukraine]".

Lavrov yanabwiye televiziyo y’Uburusiya ati: "OTAN, urebye, iri mu ntambara n’Uburusiya binyuze ku kindi gihugu kandi irimo kugiha intwaro. Intambara ni intambara".

Ukraine ivuga ko ibi byerekana ko Uburusiya bwatakaje "icyizere cya nyuma [bwari bufite] cyo gutera ubwoba isi ngo ntifashe Ukraine".

Minisitiri kandi atangaje ko bishoboka ko iyi ntambara yakoreshwamo intwaro z’ubumara za nikleyeri, nubwo yanavuze ko afite icyizere ko amasezerano y’amahoro ashobora kugerwaho.

Yavuze ko Uburusiya bushaka kwirinda ibyago biri hejuru "bitari karemano" by’intambara nk’iyi.

Lavrov yagize ati: "Aha ni ho duhagaze h’ingenzi dushingira buri kintu icyo ari cyo cyose. Ubu ibyago [bihari] ni byinshi".

"Sinshaka kuzamura ibyo byago ku rugero rutari karemano. [Hari] Benshi bakabyifuje. Ibyago bihari birakaze, ni ibya nyabyo, kandi tugomba kutabiha agaciro gacye".
Lavrov yanashinje Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ko igihugu cye "kirimo kwigira nkaho" kiri mu biganiro, avuga ko ari "umukinnyi mwiza wa filime".
Lavrov yagize ati: "Nureba witonze ukanasoma witonze ibyo avuga, uzasangamo kwivuguruza kwinshi cyane".

Mu cyumweru gishize, uyu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya yari yavuze ko bwiyemeje kwirinda intambara irimo intwaro za nikleyeri.

Ku wa mbere, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yanditse kuri Twitter ko aya magambo mashya ya Lavrov ari ikimenyetso kigaragaza ko Uburusiya bwatakaje "icyizere cya nyuma [bwari bufite] cyo gutera ubwoba isi ngo ntifashe Ukraine".

Yanditse kuri Twitter ati: "Ni yo mpamvu hari kuvugwa iby’ibyago ’bya nyabyo’ by’intambara ya gatatu y’isi. Ibi bivuze gusa ko Uburusiya bwumva ko burimo gutsindwa muri Ukraine".

Ubwo hari hashize iminsi Uburusiya buteye Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yategetse ko intwaro za nikleyeri zitegurwa.

Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo byo muri OTAN byavuze ko bidashaka kurwana mu buryo butaziguye muri Ukraine, mu kwirinda ko habaho intambara ya gatatu y’isi.

Sorce:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa