skol
fortebet

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine yeguye mbere y’uko Perezida Zelenskyy abyikorera

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Dmytro Kuleba yeguye ku mirimo ye yo kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, nyuma y’icyumweru Perezida Volodymyr Zelenskyy atangaje ko agiye gukora impinduka muri guverinoma ashaka kurushaho gukomeza nyuma y’imyaka ibiri n’igice igihugu cye gitewe n’u Burusiya.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’inteko ishinga amategeko, Ruslan Stefanchuk, kuri Facebook yavuze ko Kuleba yatanze icyifuzo cyo kwegura kandi ko bizaganirwaho n’abadepite mu nama rusange itaha.

Kuva yatangira imirimo mu 2020, Kuleba yagize uruhare rukomeye mu bikorwa bya Ukraine byo kurwanya igitero cy’u Burusiya, azenguruka Isi yose ashaka abafatanyabikorwa ndetse anabakangurira gutera inkunga igihugu cye nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.

Muri iyi ntambara, Kuleba yabaye uwa kabiri nyuma ya Zelenskyy mu kujyana ubutumwa bwa Ukraine ndetse n’ibyifuzo abaterankunga mpuzamahanga, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu nama n’abanyacyubahiro b’amahanga. Muri Nyakanga, Kuleba yabaye umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru wa Ukraine wasuye u Bushinwa kuva igitero cy’u Burusiya cyatangira muri Gashyantare 2022.

Itangazamakuru ryo muri Ukraine mu minsi yashize nibwo ryatangiye guhwihwisa ko Kuleba azasezererwa kandi ko umusimbura we akomeje kwigwaho.

Amakuru avuga ko izina riri ku isonga mu yashobora kumusimbura bigaragara ko ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije, Andrii Sybiha.

Amakuru y’iyegura rya Kuleba aje nyuma y’uko abandi baminisitiri batandukanye nabo batanze ibaruwa isezera ku munsi wabanje, mbere y’ivugurura rya guverinoma riteganijwe.

Umuyobozi w’ishyaka rya Zelenskyy mu nteko ishinga amategeko ya Ukraine, Davyd Arakhamiia, yatangaje ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abaminisitiri bariho ubu bazahinduka. Yavuze ko kuri uyu wa Gatatu, abaminisitiri baza kwegura ku mirimo yabo kandi ku wa Kane hazashyirwaho abandi bashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa