skol
fortebet

Moïse Katumbi yise umugambanyi Tshisekedi wifuza kuyobora RDC ubuzima bwe bwose

Yanditswe: Friday 25, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe yamaganiye kure icyifuzo cya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wifuza guhindura itegekonshinga ry’iki gihugu, amushinja kuba yaragambaniye icyizere yagiriwe n’abanye-Congo.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Tshisekedi warahiriye "kurinda itegekonshinga rya RDC" yatangaje ko yifuza kurihindura; ibyo abenshi bafashe nko gucura umugambi umwemerera kuyobora RDC ubuzima bwe bwose.

Tshisekedi ubwo yari i Kisangani ho mu ntara ya Tshopo yanenze itegekonshinga RDC igenderaho kuba "ryateguriwe mu mahanga rinategurirwa mu mahanga", agaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikeneye irindi rishya rishyira imbere abanye-Congo.

Yunzemo ko hari itsinda ry’impuguke ryamaze gutegurwa kugira ngo ritangire gutekereza ingingo nshya zigomba kujya mu itegekonshinga rishya.

Kuva Tshisekedi atangaje gahunda yo guhindura itegekonshinga rya RDC, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bahise kumwamaganira bamumenyesha ko adakwiye guhirahira ngo arikoreho.

Mu bafashe iya mbere mu kwamagana gahunda ye barimo Katumbi bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu Ugushyingo 2023.

Katumbi yavuze ko Tshisekedi wifuza guhindura itegekonshinga rya RDC yagambaniye icyizere yagiriwe n’abanye-Congo yatangiye kwita abanyamahanga.

Ati: "
Ati: "Tshisekedi yagambaniye icyizere yagiriwe n’abaturage. Itegekonshinga ntabwo rizahinduka, igihe kizabigaragaza. Itegekonshinga ryemejwe n’abaturage, hanyuma uyu munsi Félix Tshisekedi abo baturage abafata nk’abanyamahanga?"

Katumbi yagaragaje ko mu myaka itandatu Tshisekedi amaze ku butegetsi ntacyo yigeze akorera abanye-Congo, ndetse ko n’iyo iyo myaka yagera kuri 30 cyangwa 40 nta cyahinduka.

Ati: "Mbona Félix Tshisekedi atiteguye kuyobora igihugu. Nyuma y’imyaka itandatu ku butegetsi, ntabwo aritegura kuyobora RDC, yemwe n’iyo yahabwa imyaka 30 cyangwa 40 na bwo ntiyaba yiteguye. Itegekonshinga ntabwo rizigera rihinduka, nta kibazo rifite".

Katumbi yagaragaje ko ikibazo cyonyine cyugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari icy’imiyoborere, bityo ko ntaho gihuriye n’itegekonshinga.

Yunzemo ati: "Félix Tshisekedi yakoze ibyo twita ubugambanyi. Yabeshye abaturage hanyuma anagambanira icyizere bamugiriye. Mu gihugu gifite gahunda, Félix Tshisekedi yakabaye yegura."

Usibye Moise Katumbi, abanyapolitiki nka Martin Fayulu, Claude Lubaya n’abandi batandukanye bamaganiye icyifuzo cya Tshisekedi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa