Mondlane wateje imyigaragambyo yakurikiye amatora muri Mozambique yajyanwe mu nkiko
Yanditswe: Wednesday 20, Nov 2024

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Mozambique byatangaje kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 18 Ugushyingo, ko byatanze ikirego cy’imbonezamubano kuri Venancio Mondlane, umukandida watsinzwe amatora ya perezida aheruka.
Uyu wahungiye mu mahanga, yahamagariye abamushyigikiye kwigaragambya bamagana uburiganya mu matora kuva hagati mu Kwakira.
Guhagarika iyi myigaragambyo ngo byaguyemo nibura abantu 30 nk’uko bivugwa na Loni, mu gihe imiryango itegamiye kuri Leta ivuga abarenga 60. Abayobozi bavuga ko gusahura no kwangiza muri iyo myigaragambyo byateje igihombo cy’amamiliyoni kandi Venancio Mondlane agomba kubibazwa.
Umushinjacyaha arasaba Venancio Mondlane indishyi zingana na miliyoni zirenga mirongo itatu ’amafaranga akoreshwa muri Mozambique, cyangwa hafi 480.000 by’ama euro, kubera ibyangiritse mu myigaragambyo yabereye i Maputo, umurwa mukuru wa Mozambique. Nk’uko iki kirego ikigo Lusa cyashoboye kubona kivuga, Mondlane aregwa kuba “yarashishikarije abantu gukora ibikorwa bikomeye byo kurwanya leta ya Mozambique. »
Ikirego cy’inshinjabyaha
Izina rya Venancio Mondlane rigaragara no mu kindi kirego, cy’inshinjabyaha kuri iyi nshuro, cyatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru. Kireba kandi Vitano Singano, perezida w’ishyaka riharanira demokarasi , ushinjwa “ubugambanyi”. Ubushinjacyaha bumukekaho kuba yarateguye igitero kuri perezida ku itariki ya 7 Ugushyingo, umunsi Venancio Mondlane yahamagajeho imyigaragambyo rusange yo kwamagana uburiganya mu matora.
Ku itariki ya 18 Ugushyingo, Igipolisi cya Mozambique cyatangaje ko imyigaragambyo yo mu cyumweru gishize yahitanye abantu batanu. Umuryango utegamiye kuri leta witwa ’Decide’ wo uvuga ko abapolisi bahitanye abigaragambyaga bagera kuri mirongo itatu mu minsi itatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *