skol
fortebet

Mozambike: Daniel Chapo Yatsinze Amatora y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Muri Mozambike, komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje burundu kuri uyu wa kane ibyavuye mu matora yataje ibibazo yo kw’itariki ya cyenda y’uku kwezi kwa cumi. Ivuga ko Daniel Chapo, kandida w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi, ari we watsindiye umwanya w’umukuru w’igihugu.

Sponsored Ad

Frelimo yihariye ubutegetsi kuva Mozambique ibonye ubwigenge bwayo, indepandansi, kuri Portugali yari yarayikolonije. Komisiyo y’amatora, CNE mu magambo magufi, ivuga kandida wa Frelimo, Daniel Chapo, yegukanye amajwi 70.7%. Chapo, w’imyaka 47 y’amavuko, abaye perezida wa Mozambique wa mbere wavutse nyuma ya indepandanse. Azimikwa mu milino ye mu kwa mbere gutaha.

CNE yatangaje ko uwo bari bahanganye cyane mu matora, Venancio Mondlane, w’ishyaka Podemos, we yabonye amajwi 20.2%. Aruta Chapo ho imyaka itatu y’amavuko. We afite 50. Yahoze ari umunyamakuru mu bya radiyo. Ntiyahemwe kuvuga ko amatora yibwe kuva akirangira. Yemeza ko ari we wayatsinze.

Akoresheje imbuga nkoranyambaga, ahora ahamagarira abaturage kwigaragambya ari benshi cyane mu gihugu hose, no “kudatinya amasasu, ibyuka biryano mu maso,

n’ibimodoka bya polisi bitamenwa n’amasasu byabahonyora.” Kuri we, “igihe kirageze kugirango rubanda bafate ubutegetsi no guhindura amateka y’igihugu.”

Impagarara muri aya matora ya Mozambique zaranzwe n’ubwicanyi budasobanutse. Urugero: ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, avoka wa kandida Venancio Mondlane witwa Elvino Dias yizanywe n’undi munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi witwa Paulo Guambe. Mondlane yemeza ko bivuganywe n’inzego z’umutekano, kandi ko ashobora kuba ari we uzakurikiraho. Ariko nta bimenyetso atanga.

Indorerezi mpuzamahanga zemeza ko amatora atari yisanzuye kandi ko atabaye mu mucyo ntamakemwa.

Komisiyo y’amatora ivuga ko uwa gatatu mu majwi, Ossufo Momade (w’imyaka 63 y’amavuko), wari kandida w’ishyaka Renamo naryo riri mu mateka yo kurwanira ubwigenge n’intambara na Frelimo yakurikiye independanse mu gihe cy’imyaka 15, afite 5.8%. Umukuru w’igihugu ucyuye igihe, Filipe Nyusi (w’imyaka 65) ntiyari yemerewe kwiyamamaza muri aya matora kuko arangije manda ebyiri ntarengwa nk’uko itegeko nshinga rya Mozambique ribigena.

Abibikurikiranira hafi bavuga ko perezida mushya wa Mozambique, Daniel Chapo, azagumana ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado, aho, bimwe mu bikorwa byabo, barinze umutekano w’umutungo kamere wa gaz na peteroli.

Mozambique ifite abaturage bagera kuri miliyoni 35.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa