skol
fortebet

Mozambique: Uwabaye uwa kabiri mu matora ya perezida avuga ko yarokotse abashaka kumwica

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mozambique Venâncio Mondlane, wabaye uwa kabiri mu matora ya perezida ataravuzweho rumwe yo mu kwezi gushize, avuga ko yarokotse igerageza ryo kumwica muri Afurika y’Epfo, aho yashatse ubuhungiro nyuma yo kuvuguruza ibyavuye mu matora.

Sponsored Ad

Muri videwo yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Mondlane yavuze ko yari ari mu "byago by’urupfu" nyuma yuko abicanyi bari bagiye ku rugo rwe kugerageza kumwica.

Mondlane yavuze ko byabaye ngombwa ko asimbuka anyuze mu muryango w’inyuma w’inzu, nuko ariruka anyura mu nzu itunganyirizwamo imisatsi (’salon de coiffure’) ari na ko atwaye ibikapu bye, aherekejwe n’umugore we n’umukobwa we.

Nta kimenyetso na kimwe yatanze cyo gushyigikira ibyo avuga ndetse abategetsi ba Mozambique nta cyo babitangajeho.

Mondlane yagiye mu bwihisho mu byumweru hafi bibiri bishize, nyuma yuko umujyanama we n’umunyamategeko we bishwe ubwo biteguraga kuvuguruza ibyavuye mu matora.

Daniel Chapo, umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi FRELIMO, yatangajwe n’akanama k’amatora ko ari we watsinze amatora ku majwi arenga 71%, naho Mondlane atangazwa ko yagize amajwi 20%.

Mondlane ntiyavuze neza neza aho iryo gerageza avuga ko ryari iryo kumwica ryabereye.

Muri iyo videwo, yavuze ko yabaga mu gace ka Sandton gatuwe n’abaherwe ko mu mu mujyi wa Johannesburg.

Yagize ati: "Nari ndi kumwe n’umugore wanjye n’umukobwa wanjye, niruka mva ahantu hamwe njya ahandi."

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Afurika y’Epfo yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko itanazi ko Mondlane ari muri icyo gihugu ndetse ko icyo kibazo gikwiye kuba cyari cyagejejwe kuri polisi.

BBC yandikiye polisi y’Afurika y’Epfo ariko ntiyasubije.

Mondlane yagiye mu bwihisho mbere yuko ibyavuye mu matora bitangazwa, avuga ko urugo rwe rwari rwagoswe n’abashinzwe umutekano.

Yasabye Abanya-Mozambique gukora imyigaragambyo yo ku rwego rw’igihugu yo kwamagana ibyavuye mu matora, byajyanwe mu rukiko n’ishyaka PODEMOS rishyigikiwe na Mondlane.

Iyo myigaragambyo yatumye habaho gukozanyaho kurimo urugomo hagati yabo na polisi, ndetse abantu benshi barishwe, naho abandi babarirwa muri za mirongo barakomeretse.

Umurongo wa internet n’imbuga nkoranyambaga na byo byaragabanyijwe.

Imyigaragambyo yo guhagarika akazi yahamagajwe na Mondlane irakomeje, nubwo minisitiri w’intebe yasabye abantu gusubira ku kazi.

Amakuru avuga ko abana batatu bishwe barashwe na polisi ku wa mbere mu bice bitandukanye byo mu murwa mukuru Maputo, naho amakuru avuga ko abantu umunani biciwe mu ntara ya Nampula yo mu majyaruguru y’igihugu, mu mpera y’icyumweru gishize.

Amakuru avuga ko ibiro bibiri bitandukanye by’ishyaka FRELIMO byagabweho ibitero i Nampula, bituma polisi isubiza ikoresheje imyuka iryana mu maso, amasasu atari aya nyayo, n’amasasu nyamasasu, yica umuntu umwe.

Abigaragambya bahise batwika inzu ivugwa ko ari iy’umupolisi ushinjwa kwica uwigaragambya.

Mondlane amaze igihe akangurira abantu kwishyira hamwe bagakora "urugendo rwa nyuma" i Maputo ku wa kane.

Rwitezwe kuba iherezo ry’imyigaragambyo y’iminsi irindwi yahamagaje mu cyumweru gishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa