Mu bihugu 21 bya Afurika imiyoborere yarushijeho kuba mibi mu 2023 - Raporo
Yanditswe: Friday 25, Oct 2024

Raporo nshya isuzuma ibyerekeye imiyoborere ku mugabane wa Afurika yerekanye ko hafi icya kabiri cy’abatuye Umugabane wa Afurika bari mu bihugu birangwa n’imiyoborere yakomeje kuba mibi mu myaka icumi ishize, mu gihe umutekano muke muri ibyo bihugu ukomeje kubangamira iterambere .
Icyegeranyo ngarukamwaka ku miyoborere muri Afurika cyitiriwe Mo Ibrahim, cyagaragaje ko n’ubwo ibihugu 33 byateye imbere, imiyoborere muri rusange yarushijeho kuba mibi mu mwaka wa 2023 mu bihugu 21. Ni ukuvuga hafi icya kabiri cy’abatuye Umugabane wa Afurika ugereranije n’umwaka wa 2014.
Ibihugu byinshi birimo Nigeria na Uganda bifite ubucucike bwinshi bw’ababituye, imiyoborere yasubiye inyuma cyane mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka nkuko byemezwa n’icyegeranyo cyasohowe n’ikigo cyitiriwe umuherwe Mo Ibrahim, Umwongereza ukomoka muri Sudani.
Icyo cyegeranyo cyagaragaje ko ihirikwa ry’ubutegetsi mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika n’intambara yo muri Sudani biri mu byaje ku isonga mu kudindiza iterambere.
Gusa cyongeraho ko imiyoborere mibi na yo yateye imvururu n’umutekano muke nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga.
Iyi raporo yasanze ibikorwa remezo birimo uburyo bwo kugera kuri telefoni zigendanwa, ingufu z’umuriro w’amashanyarazi n’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo byateye imbere ku banyafurika bagera kuri 95 ku ijana mu mwaka wa 2023.
Ibipimo byasubiye inyuma cyane n’iby’iterambere ry’ubukungu n’umutekano. Iki cyegeranyo gisanga byaratewe n’uko byari byitezwe ko ibihugu byagombaga kugera ku iterambere muri izi nzego, ku rundi ruhande bigashyira ingufu cyane mu kubahiriza ingamba zidatanga umusaruro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *